Rulindo: Abahinzi ba kawa barasaba ko yakongererwa igiciro ku isoko

Abahinzi ba kawa mu karere ka Rulindo bavuga ko bakora ibishoboka byose ngo bite kuri kawa nk’uko babisabwa n’akarere nyamara ngo ikibazo basigaranye ni uko iyo mirimo ibatwara imbaraga nyinshi ariko igiciro cya kawa ntikiyongere.

Mu nama yahuje abahinzi ba kawa mu karere ka Rulindo n’abashinzwe ubuhinzi muri aka karere, tariki 8/10/2013, abahinzi ba kawa batangaje ko ibyinshi mu byo biyemeje gukora ku gihingwa cya kawa byagezweho kandi ngo n’ibitagerwaho hari ikizere cy’uko bizagerwaho, bityo kawa yabo igakomeza kwiyongera agaciro.

Gusa ariko nk’uko bamwe babitangaza ngo haracyari imbogamizi ku bahinzi ijyanye n’uko igiciro cya kawa kikiri hasi cyane ugereranije n’imbaraga umuhinzi aba yakoresheje ngo abone umusaruro mwiza.

Habyarimana Augustin avuga ko ibyo bahize gukorera kawa byagezweho, bityo bakaba bategereje ko ubuyobozi bwabafasha mu kuyongerera agaciro ku bijyanye n’ikiguzi ku masoko.

Abahinzi ba kawa mu karere ka Rulindo barebera hamwe aho ubuhinzi bwabo bugeze.
Abahinzi ba kawa mu karere ka Rulindo barebera hamwe aho ubuhinzi bwabo bugeze.

Yagize ati “Duhora duhugurwa uko twafata kawa yacu ngo tuyibyaze umusaruro. Ibyo twari twiyemeje hafi ya byose twabigezeho ariko ikibazo gisigaye ubu ni icy’ikiguzi kikiri hasi cyane ugereranije n’imvune duhura nazo mu kuyitaho”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rulindo, Murindwa Prosper, avuga ko gufata neza kawa bisaba guhozaho kuko hari aho usanga abahinzi batubahiriza neza ibisabwa, ngo kawa yabo ibe nziza.

Avuga kandi ko bakomeje gushyira imbaraga mu kwita ku ikawa kuko bashaka ko ubukungu bw’aka karere bwakubakira ku byoherezwa mu mahanga harimo na kawa.

Muri aka karere, banateganya kongera ubuso buhingwaho kawa, aho bateganya guhinga kawa nshya kuri hegitari 700, ngo bikazabafasha kubona umusaruro ufatika.

Akarere ka Rulindo kamaze imyaka irenga ibiri gafashe gahunda yo kwita ku gihingwa cya kawa, aho abayobozi bigisha abahinzi uko barushaho kuyifata neza mu rwego rwo kuyongerera umusaruro kuko ibafitiye akamaro.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka