Rusizi: Barasabwa kumva uburemere bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze barasabwa gusobanukirwa uburemere bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko hari benshi badasobanukiwe neza n’ihohoterwa icyo ari cyo.
Ibi ngo byagiye bigaragara ko abantu benshi bumva ijambo guhohoterwa bakumva ko ari akantu koroheje kandi nyamara bifite ingaruka zikomeye zirimo n’izo ku buryo bwa burundu.

Ibi byagarutsweho mu mahugurwa yabaye kuri uyu wa 09/10/2013 yateguwe n’umuryango udaharanira inyungu ATEDEC, aho bakangurira aba bayobozi kumva uburemere bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’uko rikorwa kuko hari abitiranya ihohoterwa n’ibindi bintu bisanzwe cyangwa bitagira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu.
Umuyobozi wa ATEDEC, Muco Claude, yashishikarije abayobozi bitabiriye aya mahugurwa guhaguruka bakumvisha abo bayobora ihohoterwa icyo aricyo kuko ngo hakiri abantu bahohoterwa hirya no hino mu gihugu bagaceceka nyamara bishobora kubagiraho ingaruka za burundu.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe, Nsabimana Theogene, yavuze ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritarwanywa umunsi umwe ngo ribe rirangiye kuko abantu barimenye bitinze. Gusa ngo bazakoresha imbaraga nyinshi mu kurwanya ihohoterwa kuko umunsi ku wundi rigenda ryiyongera mu buryo butandukanye.
Ushinzwe ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Rusizi avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari nk’imungu mu iterambere ry’akarere. Abaturage ngo bagomba kongera kwibutswa ihohoterwa kuko ngo risigaye rikorwa mu buryo bwinshi aho abahohotera bitwaza amayeri menshi kugirango badakurikiranywa.

Yijeje umuryango ATEDEC ko bagiye gishishikariza abafatanyabikorwa b’akarere gufata ingamba zitandukanye zo guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa kuko ngo kigenda gihidura isura buri munsi.
Kuba Abanyarwanda baregerejwe ubuyobozi bakwiye kubibyaza umusaruro ibibazo biterwa n’ihohoterwa bikagabanuka aho kwiyongera; nk’uko byasobanuwe na Mahoro Alex, umuhuzabikorwa wa ATEDEC.
Mahoro yatangaje ko aho Abanyarwanda bari bageze ari aho kwiteza imbere aho guhora mu bibazo ariko avuga ko abayobozi aribo bagomba kubigiramo uruhare kuko abaturage bagendera ku muyoboro babaha.

Yabasabye kujya kubasobanurira ibijyanye no kwirinda ihohoterwa byimazeyo bakirinda kugendera ku mico y’abakera yo guhisha ibyababayeho kuko kubihisha aribyo bituma ikibazo kirushaho kwiyongera.
Usibye kuba umuryango ATDEC wahuguye abayobozi ku bijyajye n’ihohoterwa ngo ubafatiye runini kuko ngo umaze koroza abaturage inka zitari nkeya ndetse ukaba ukorana n’urubyiruko mu bijyanye n’ubworozi bw’amafi mu byuzi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|