Jumong yaba aherutse i Musanze muri gahunda yo kubaka inzu y’ubucuruzi

Icyamamare mu gukina firime w’umunya Koreya y’Epfo, Song II Gook, uzwi cyane nka Jumong, ngo yaba aherutse mu Rwanda kureba uko yakubaka inzu y’ubucuruzi, izibanda ku kuzamura imibereho y’abagore b’abapfakazi mu karere ka Musanze.

Uyu mugabo w’imyaka 42, yamenyekanye cyane akina mu rukurikirane rwa sinema rwitwa ‘Jumong’, firime yanamwitiriwe, ikaza gukundwa na benshi mu bice byose by’isi ndetse no mu Rwanda ikaba ikunzwe ku buryo budasubirwaho.

Nk’uko twabitangarijwe na Che Joon Yu, umunya Koreya y’Epfo wigisha nk’umukorerabushake mu ishuri ryisumbuye ry’idini ya Islam mu karere ka Musanze, ngo Jumong yamaze icyumweru cyose cya nyuma cy’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka mu Rwanda.

Ati: “Jumong yari mu Rwanda. Yari aje kureba uko yakubaka inzu y’ubucuruzi izakorerwamo ahanini n’ abapfakazi. Hari abapfakazi benshi muri Musanze kandi benshi usanga bakorera hamwe. KOICA yashatse uko yabafasha, maze Jumong nawe akaba yari yaje muri uwo mushinga”.

Gook muri Jumong, firime akinamo ari intwari.
Gook muri Jumong, firime akinamo ari intwari.

Che Joon Yu avuga ko Jumong yabashije gusura ibice bitandukanye by’igihugu, harimo nka Musanze, Muhanga ndetse n’ibice bitandukanye muri Kigali, aho yabashije gusohokera mu ma resitora atandukanye y’Abayapani n’Abanyakoreya muri Nyarutarama n’ahandi muri Kigali.

Kimwe n’ibindi byamamare, Jumong ntabwo yigeze atangaza iby’uru ruzinduko rwe mu Rwanda, ahubwo akaba yarahisemo kurukora nk’umuntu usanzwe, akora uko ashoboye haba itangazamakuru ryo mu gihugu cye ndetse n’iryo mu Rwanda ntiryamenya ko ahari kugeza asubiye iwabo.

Jumong akomoka mu muryango uzwi cyane mu gihugu cya Koreya y’Epfo, kuko sekuru Kim Chwa Chin ari intwari muri kiriya gihugu, bitewe n’uko yaciye ubucakara ndetse akaba n’umwe mu baharaniye ubwigenge bw’igihugu.

Nyina umubyara ni Kim EuL Dong, umwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Koreya y’Epfo, ndetse akaba n’ ukuriye ishyaka Aenuri muri kiriya gihugu.

Song II Gook.
Song II Gook.

Uretse kuza mu Rwanda bucece, uyu mugabo asanzwe azwiho kudakunda kwigaragaza, kuko ubwo yashakaga umugore, yabanje guhisha amazina y’uwo mufasha we, dore ko bari banasezeranye mu ibanga rikomeye. Cyakora yaje gutangaza ko uwo bagiye kubana yitwa Jeong Seung Yeon.

Jumong yakunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bituma muri Leta ya Hawai bagira umunsi witiriwe Song II Gook buri tariki 21 z’ukwa gatatu kuva mu 2009.

Uretse kuba yaranakinnye ama filime agakundwa ku isi yose, uyu mugabo yanahagarariye igihugu cye mu mikino Olympic yabere i Seoul mu 2008 mu mukino triathlon (aho umukinnyi akina icyarimwe, asiganwa, ariyo gusiganwa ku magare, akarivaho asiganwa mu mazi yoga, agasohoka muri pisine asiganwa ku maguru, utanze abandi akaba ariwe utsinze).

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Abapapa ndifuza kubasuhuza

Kazungu yanditse ku itariki ya: 10-03-2020  →  Musubize

TURABASHIMIRA IBYO MUTUGEZAHO

PETER yanditse ku itariki ya: 5-09-2018  →  Musubize

Jumong ndamwemer es ivyonmvise nukuri iryankuru yarabaye imber y uko yesu abahO?

Prosper yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

nangendamwemera PE!icyamunyereka

hirwa yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Ni Umuhanga Muri Film Ya Jumong Aba Afite Ubwenge

Yizerwe Olivier yanditse ku itariki ya: 17-03-2016  →  Musubize

Nanj ndamwemera kandi cane na filime yiw yakina afis ikigongw cogukunda abitishoboy non kugira ndonke ifirime yiwe amasanamu nobigenza gut?

aporinere ndikuriyo yanditse ku itariki ya: 14-08-2015  →  Musubize

ngewenkunda jumong kuvanabona flime yiwe mporamutekereza akina ibintu bibaho nifuza icyampuzanawe.

tuyizere john yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

NANGE.NKUNDA JUMONG,ARIKOSINZIUKUNTUNAZAHURANAWE,IMANAIKOZE IBITANGAZA.YAGARUKA,BIBAYE,NAKORA UKONSHOBOYE, TUKABONANA MURAKOZE,KUBWAMAKURU.MUTUGEZAHO

T S G yanditse ku itariki ya: 16-02-2014  →  Musubize

JUMONG,TURAMUKUNDA,DUKUNDA,IMIPANGOYE,YOSE,NTIJYA,IPHA,UBUSA,AKENEWE,MWITERAMBERE,RYU,RWANDA

MUVUNYI,PROSPER yanditse ku itariki ya: 2-02-2014  →  Musubize

agiye guteza abagore bi musanze imbere nibyiza kbs ndetse numujyi muri rusange.

iradukunda bertrand yanditse ku itariki ya: 4-12-2013  →  Musubize

jumong nanjye ndakwemera uzagaruke kuko ukina filimi zikanezeza benshi mu rwanda

kabebe yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

jumong yarakoze kugera murwanda

hubert yanditse ku itariki ya: 9-11-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka