Ibikorwa by’ubukerarugendo biritabwaho ngo birusheho kunogera ababisura

Ibintu byinshi ba mukerarugendo bashobora gusura mu Rwanda biri kugenda bitezwa imbere ndetse n’ahadatunganyijwe hatunganywa kugira ngo abahasura bahishimire bityo bininjirize igihugu n’abagituye.

Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), Rica Rwigamba, avuga ko ibintu bitandukanye bisurwa muri pariki y’igihugu ya Nyungwe harimo ikiraro cyo mu kirere (canopy walk way), ingunge zigera ku bwoko 13, amasumo y’amazi, inyoni, ndetse n’ishyamba ubwaryo.

Ishyamba rya Nyungwe.
Ishyamba rya Nyungwe.

Hari kandi pariki zinyuranye nk’iy’ibirunga inabonekamo ingagi zikunda gusurwa na ba mukerarugendo, kuzamuka ibirunga ubwabyo, gusura pariki y’Akagera n’inyamaswa zitandukanye zibonekamo, ubuvumo, ahantu h’amateka, ingoro z’umurange n’ahandi.

N’ubwo ubukerarugendo mu Rwanda bukomeje gutezwa imbere ngo haracyagaragara imbogamizi zibubangamira, gusa ngo igishimishije ni uko hari ubufatanye bw’inzego zinyuranye mu guhangana nazo zaba izo mu Rwanda, mu muhanga ndetse n’abaturage.

Amasumo ari mu byiza nyaburanga bisurwa muri pariki ya Nyungwe.
Amasumo ari mu byiza nyaburanga bisurwa muri pariki ya Nyungwe.

Mu mbogamizi zigaragara harimo imitangire ya serivisi ikiri hasi ahanini bitewe n’ubumenyi buke mu bakora muri serivisi z’ubukerarugendo, ahaba hakenewe imihanda ngo byorohere ba mukerarugendo, ndetse n’ubushimusi bukigaragara hamwe na hamwe n’ubwo byagabanutse ku kigero gishimishije.

Rica avuga ko ishuri ryo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije rya Kitabi (KCCEM) rizagira uruhare mu gukemura iki kibazo cy’ubumenyi buke, ku birebana n’imihanda bakaba bafatanya na za minisiteri bireba ngo bikemurwe, hakaba ndetse hari n’umuhanda uri gukorwa uzanyura mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu n’ibindi.

Canopy Walk way (kugenda ku kiraro kiri mu kirere) ni kimwe mu bikurura Abanyarwanda benshi.
Canopy Walk way (kugenda ku kiraro kiri mu kirere) ni kimwe mu bikurura Abanyarwanda benshi.

Ubukerarugendo bukomeje kuza ku isonga mu byinjiriza umutungo mwinshi igihugu, mu mwaka wa 2012 hinjiye abakerarugendo miliyoni imwe na mirongo irindwi na batandatu (1,000,076) binjije akayabo k’amadorari y’amerika angana na miliyoni 281 n’ibihumbi 800.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka