Rafiki afite gahunda yo kurushaho kwagurira muzika ye muri East Africa

Umuhanzi Rafiki umaze kuba icyamamare mu njyana ye yihangiye yise “Coga Style” afite gahunda yo kwagurira umuziki we mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (East Africa).

Rafiki ubwo yadutangarizaga aya makuru, yatubwiye ko iyi gahunda yihaye ariyo iri gutuma agenda arushaho gushyira hanze ibihangano bikoze mu rurimi rw’igiswahili harimo nka “acha kulia” n’izindi.

Rafiki kandi muri iyi gahunda ye yihaye, byatumye kuri alubumu ye hazagaragaraho indirimbo esheshatu ziri mu rurimi rw’igiswahili ndetse n’izindi esheshatu ziri mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Rafiki arashaka gusakaza umuziki we muri EAC.
Rafiki arashaka gusakaza umuziki we muri EAC.

Nyuma y’indirimbo “Bwongoza faux” yakoranye n’abahanzi barimo Riderman na Jay Polly, arateganya no kugeza ku bakunzi be amashusho yayo ariko bitamubujije gukomeza gukora kuri alubumu yageneye kumenyekanisha umuziki we birenze imbibi z’u Rwanda.

Uyu muhanzi uzwiho ubuhanga buhambaye, arateganya kuzashyira hanze iyi alubumu mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2014.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka