Karangazi: Kwanga ibinyandaro bibajugunyisha abana mu misarane

Abaturage cyanecyane abakobwa bo mu murenge wa Karangazi mu karere ka nyagatare barasabwa kwirinda inda zitateguwe kuko ari kimwe mu bikururira imiryango ibibazo.

Tariki 08/10/2013, Nyirabadege Marie Chantal w’imyaka 25 yabyaye umwana w’umuhungu amuta mu musarane ariko abaturage batabara atarapfa ubu akaba akurikukiranwa n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Ndama mu murenge wa Karangazi.

Uyu mukobwa bikekwa ko atari n’ubwa mbere atwite ngo yageze mu mudugudu wa Rwabiharamba akagali ka Ndama mu kwezi kwa gatanu aturutse i Nyamata mu Bugesera, ari naho ngo yasamiye iyi nda.
Ngo akimenya ko yatwite yabibwiye uwayimuteye aramwihakana, dore ko ngo ari n’umugabo wubatse.

Yaje i Nyagatare ahasanga nyina umubyara batigeze babana hashize hafi imyaka 20. Uyu mukecuru na gahinda kenshi, yicuza impamvu atagenzuye umukobwa we ngo amenye ko atwite bityo amwiteho ariko nanone akanenga igikorwa cya kinyamanswa yakoze akamusabira igihano.

Nubwo umubyeyi we atuye mu mudugudu wa Rwabiharamba akagali ka Ndama, uyu mwana yajugunywe mu musarane wa Batamuriza Syrivania wo mu mudugudu wa Bidudu akagali ka Nyagashanga hafi ibirometero bisaga 3 uvuye kwa nyina.

Abaturage twaganiriye bavuga ko kugenda ibirometero bitatu akajya kujugunya umwana mu musarani w’ahandi ari ikimenyetso simusiga cyererekana ko uyu mukobwa yakoze icyaha yagambiriye.

Nubwo ntawuzi impamvu ariho yahisemo kubikorera, bamwe bakeka ko ariho yizeraga ko atafatwa dore ko benshi batari bamuzi ndetse na nyiri umusarane bwari ubugira kabiri akandagiye mu rugo rwe.

Icyaha yakoze aracyemera akagisabira imbabazi, n’ubwo avuga ko atabishakaga. Izi mbabazi kandi ngo yiteguye no kuzisaba umwana we yari yihekuye naramuka akuze.

Umwe mu babyeyi wari kwa Batamuriza igihe byabaga, asaba abakobwa kwirinda ubusambanyi kuko ingaruka zabwo ari nyinshi kuri bo ndetse no mu miryango bakomokamo. Ngo banga kubyara ibinyendaro bagahitamo kujugunya abo babyaye mu misarane. Kuri we ngo umuti urambye ni ukureka uburaya.

Nubwo nyiri ukujugunya uyu mwana avuga ko yamubyaye atagejeje igihe, ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Ndama bwatangaje ko yavutse yujuje igihe uretse ko ngo atitaweho akiri mu nda ya nyina bigatuma avukana ibiro bicye, aho afite kimwe n’amagarama 700.

Ubwo twakurikiranaga iyi nkuru, uyu mwana yari agiye koherezwa mu bitaro bya Nyagatare kugira ngo ahabwe ubuvuzi burenzeho.

Mukabadege Marie Chantal aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa ingingo 143 y’itegeko rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, aho iteganya igifungo cya burundu, ku bwinjiracyaha ku cyaha cyo kwihekura, cyangwa kwica uwo yabyaye.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka