Mu nama y’ishyaka PSD yabaye tariki 18/05/2013 mu karere ka Ngoma, hatowe abakandida batandatu bahagarariye ishyaka ryabo ku rwego rw’akarere mu matora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2013.
U Rwanda rwateguye isiganwa mpuzamahanga rya marathon ryabaye kuri iki cyumweru tariki 19/05/2013, mu rwego rwo gukangurira abaryitabira bavuye ku migabane itandukanye yo ku isi, guharanira amahoro mu bihugu byabo, nk’uko MINISPOC na World vision babisobanura.
Ibigo by’imirimo (entreprises) 877 byo mu karere ka Nyamasheke byabaruwe ko bidatangira abakozi babyo ubwishingizi butandukanye birasabwa kwikubita agashyi kugira ngo bimenye icyo amategeko ateganyiriza abakozi.
Zimwe mu nyubako z’ikigo cya ES.Mutendeli cyo mu karere ka Ngoma zatangiye kwangirika nyuma yuko zitagikoreshwa kubera iki kigo cyitacyoherezwamo abanyeshuri biga bacumbikamo.
Mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa 18 Gicurasi 2013, abayobozi n’abaturage bo mu kagari ka Mibirizi mu murenge wa Kanombe basuye urwibutso rwa Ruhanga ruherereye mu murenge wa Rusororo ahashyinguwe inzirakarengane zisaga 3227.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagere mu Rwanda (FERWACY) ku bufatanye n’umukinnyi w’uwo mukino Adrien Niyonshuti, rizatangiza ku mugaragaro ishuri ry’umukino w’amagare ryitwa ANCA mu karere ka Rwamagana ku cyumweru tariki 26/05/2013.
Mu mikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Mexique muri Kamena uyu mwaka, ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu bahungu batarengeje imyaka 19, izaba iri mu itsinda rikomeye ririmo Uburusiya, Iran, Ubufaransa na Finland.
Tariki 19/05/2013, Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda ryibutse abari abapasitoro baryo basaga 70 biciwe i Gitwe tariki 20/05/1994.
Abanyakenya bongeye kugaragaza ko bazi gusiganwa intera ndende, ubwo begukanaga imyanya ya mbere muri Maratahon mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro yasorejwe kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 19/05/2013.
Kuba hirya no hino mu mijyi no ku dusantere hakunze kugaragara abantu basabiriza ngo byaba biterwa ahanini no kuba abasaba bagahabwa bigatuma babigira akamenyero.
Niyomugabo Fabrice w’imyaka 26 yafatiwe mu cyuho ubwo yashakaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 50 kugirango amureke nyuma yo kumufatana urumogi ashaka kurujyana i Kigali.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 19/5/2013, hatahuwe mu musarani, umurambo w’umukecuru Mukadeha Agnes w’imyaka 52, n’uw’umukobwa we Mukazamu Josephine; bikaba bikekwa ko bishwe n’umuhungu wa bo Bizimana Janvier, kuri ubu batazi aho aherereye.
Uwamariya Claudine w’imyaka 29 utuye mu kagari ka Remera umurenge wa Kabagari yahisemo kwiyahuza umuti wa Simikombe awunyoye tariki 18/05/2013 ngo kuko umugabo we Muhindangiga Fulgence w’imyaka 49 yanze kumufasha kurera abana babiri byaranye.
Bugesera FC, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri, yatunguye AS Muhanga iyitsinda igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade ya Kicukiro ku cyumweru tariki 19/05/2013.
Itegeko rishya rigenga itangazamakuru mu Rwanda rirasaba abanyamakuru kwitwararika bikomeye icyo ari cyo cyose cyayobya abana cyangwa kikabatesha umutwe.
APR FC yoyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro, nyuma yo gutsinda AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza, wabereye kuri Stade Kicukiro tariki 18/05/2013.
Abajura bari bamaze amezi agera kuri atanu baratanze agahenge mu murenge wa Murunda, bongeye kuyogoza amwe mu mazu y’abaturage, bakaba baribye ahantu hatatu hatandukanye mu ijoro rishyira kuwa kane tariki 16/05/2013.
Mu gihe Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi bitabiriye umunsi wiswe “Rwanda Day” wabereye mu mujyi wa London mu Bwongereza bakaganira na Perezida Kagame, Kigali Today yegereye abaturage mu turere dutandukanye bayigaragariza uko babona uwo munsi.
Umuhungu wa Prezida Mobutu Sese Seko witwa Mobutu Seko Prince Bwarza wari mu ivugabutumwa mu Rwanda yasabye imbabazi mu izina rye no mu izina rya se Abanyarwanda kubera ibibi se yabakoreye.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abitabiriye Rwanda Day 2013 mu mujyi wa London mu Bwongereza ko u Rwanda rutera imbere ku buryo bugaragarira buri wese, ndetse Abanyarwanda ubwabo bakaba babyiyumvamo kandi bakabitangira ibimenyetso kuko bazi aho bavuye.
Myugariro wa FC Barcelone Gerard Pique na Alexander Song ukina hagati muri iyo kipe barwaniye mu modoka yo mu bwoko bwa ‘Bus’ bakoreshaga ubwo bishimiraga igikombe cya shampiyona baheruka kwegukana.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abaturage bo mu karere ka Burera kugira umuco wo kwizigamira bategura ejo hazaza habo kuko nta numwe ku isi wakize atazigamye ngo yake n’inguzanyo.
Litiro 180 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga, ibiro 8,5 by’urumogi ndetse n’amaduzeni 30 y’inzoga zo mu mashashi zirimo SKYS Vodka nibyo byamenwe mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera ubwo bakanguriraga urubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge.
Abagore bo mu mudugudu wa Kigarama, akagari ka Sheli, umurenge wa Rugarika, mu karere ka Kamonyi, bibumbiye muri Koperative idoda ikanakora ibitenge bavuga ko nyuma yo kwiga umwuga no kwibumbira muri koperative, ingo za bo zimaze gutera imbere.
Nyuma y’igihe kirekire abahinga umuceri mu gishanga cy’Umukunguri, barya umuceri basekuye mu isekuru, kuri ubu hashize amezi abiri babonye uruganda ruwubatonorera, bakaba bishimiye ko batagitanga amafaranga yo kuwutonoza cyangwa ngo bawusekure.
Ubuyobozi bwa gereza ya Muhanga n’abacungagereza bagera kuri 54 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruri mu karere ka Nyamagabe hagamijwe kurushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko mu bo bashinzwe kugorora harimo n’abakoze Jenoside.
Hari hashize umwaka urenga mu mujyi wa Kibuye harimo gutunganywa umwaro muhimbano (plage artificielle) ahitwa Nyakariba mu murenge wa Bwishyura, ariko igice kimwe cy’uwo mushinga basanze kidakwiye kuba gihari none ngo bazagisenya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buratangaza ko bugiye kuganira na rwiyemezamirimo wubaka poste de santé mu mudugudu wa Gatebe ya 2 mu murenge wa Rwimiyaga kugirango irangire vuba.
Abagabo 10 bo mu midugudu itandukanye yo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi banze kurara irondo mu ijoro rishyira tariki 18/05/2013 bituma inzego z’umutekano zibihanangiriza kuko ngo bimaze kuba akamenyero.
Polisi y’igihugu yagiranye amasezerano n’akarere ka Rusizi agamije ubufatanye mu gukangurira abaturage kurushaho kwibona mu bikorwa bigamije guhangana no gukumira icyo aricyo cyose cyagerageza guhungabanya umutekano mu karere no mu gihugu muri rusange.
Bamwe mu Banyarwanda badaherutse mu Rwanda batunguwe no kumva ko ubu mu Rwanda hasigaye harangwa n’imikorere yuzuye ubutabera izira ikimenyane ku buryo ngo umwana wa minisitiri muri leta n’uw’umuhinzi bahurira mu kizamini kimwe bahatanira kubona umwanya mu ishuri rikomeye kandi bagakosorwa nta marangamutima.
Abanyafurika baba ku mugabane w’Uburayi ngo bifuza cyane ko abayobozi b’ibihugu byabo bakwigana perezida w’u Rwanda ufata umwanya akajya gusura Abanyarwanda baba mu mahanga, mu gihe bo babona abayobozi babo mu bitangazamakuru gusa.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahawe igihembo cy’umuyobozi mwiza ukora ibikwiye mu guteza igihugu cye imbere mu mihango yabereye mu ishuri rikuru ryigisha ubukungu ryitwa Oxford Africa Business school mu Bwongereza.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aremeza ko umuvuduko u Rwanda rufite mu iterambere ushobora gukomeza Abanyarwanda ubwabo babishyizeho ubushake n’imbaraga zabo, nk’uko babigaragaje mu myaka yashize.
Abaturage bibumbiye muri koperative bazakorera mu nyubako (Selling point) akarere ka Nyamagabe kari kubaka muri santere y’ubucuruzi ya Kitabi mu murenge wa Kitabi, baratangaza ko gukoreramo bizabafasha kunoza umwuga wabo, kubona isoko ndetse no guca akajagari kajyaga kaboneka muri iyi santere.
Abantu 18 barimo abagore batanu n’abana 13 bafatiwe mu nkambi ya Nyagatare biyita impunzi. Abagore bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, mu gihe abana babo bavuga Igiswahiri bavuga ko bashakanye n’Abakongomani ariko abagabo babo baza gupfa niko kwgira inama yo gutahuka, nk’uko babitangarije Kigali Today, kuwa Kane tariki 17/05/2013.
Umunyamabanaga w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon n’umuyobozi wa banki y’isi bitegura gusura akarere k’ibiyaga bigari, batangaza ko igisubizo cy’umutekano mucye uri mu karere no kuzamura ubukungu bifitwe n’abayobozi.
Abatuye mu karere ka Rusizi barasaba Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day i London mu Bwongereza bavuye mu Rwanda kubwira ababa mu mahanga ko u Rwanda rwabaye igihugu cyiza gitera imbere umunsi ku wundi, bikaba ari impamo izira amakabyankuru.
Sosiyete y’itumanaho ya MTN ivuga ko mu rwego rwo kurinda abakiriya bayo kuzava ku murongo w’itumanaho mu kwezi kwa karindwi, yatangije kampanyi mu gihugu hose yo kugenda yandika amasimu kadi(SIM cards), umuryango ku wundi aho abakiriya bayo bakorera.
U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo ku isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage, mu muhango wabereye ku musozi wa Rwesero kuri uyu wa Gatanu tariki 17/05/2013 ahubatswe inzu y’ubugeni n’ubuhanzi mu karere ka Nyanza.
Bamwe mu batuye akarere ka Gankenke mu ntara y’Amajyaruguru basanga umunsi wo guhura n’Abanyarwanda baba hanze wiswe “Rwanda Day”, ari cyo gihe cyo kubamurikira ibyiza u Rwanda rwagezeho nabo bagashyiraho akabo bashora imari mu gihugu cyababye.
APR FC na AS Kigali zikina umukino wa ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/05/2013 kuri Stade ya Kicukiro, aho bakunze kwita muri ETO, zombi zifite intego yo kugera ku mukino wa nyuma ndetse zikegukana igikombe.
Abikorera bo mu murenge wa Byumba basuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Mutete babatera inkunga y’imifuka 80 ya Sima yo gusana urwibutso rwa Jenoside n’amwe mu mazu yatangiye kwangirika. Igikorwa cyari kigamije kubafata mu mugongo.
Guverinoma y’u Rwanda iremeza ko ifite ubushake n’ubushobozi bwo kwakira neza buri Munyarwanda wese ushaka gutahuka mu gihugu cye kandi ngo abadafite ubushobozi bagafashwa mu by’ibanze bakeneye ngo babeho neza.
Minisitiri ushinzwe Imari n’igenamigambi mu Rwanda, Ambasaderi Claver Gatete, aratangaza ko umusaruro Leta y’u Rwanda iba itegereje mu bikorwa byo guhura n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ari amakuru menshi y’ahari amahirwe y’iterambere n’ingamba zakoreshwa mu kuyabyaza umusaruro.
Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na Royal Antwerp, Salomon Nirisarike, aratangaza ko afitiye icyizere Eric Nshimiyimana na Baptiste Kayiranga, bahawe akazi ko gutoza Amavubi kuko aribo bazi neza umupira w’u Rwanda kurusha abanyamahanga.
Abatwara abantu ku ma moto no ku magare bo mukarere ka Ngoma bakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, kuri uyu wa Kane tariki 16/05/2013. Babikoze nyuma y’aho rumwe mu rubyiruko rwo muri aka karere rutungwa agatoki kuba arirwo rwinshi runywa ibiyobyabwenge.
Minisitiri ushinzwe Imari n’igenamigambi mu Rwanda, Ambasaderi Claver Gatete, aratangaza ko umusaruro Leta y’u Rwanda iba itegereje mu bikorwa byo guhura n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ari amakuru menshi y’ahari amahirwe y’iterambere n’ingamba zakoreshwa mu kuyabyaza umusaruro.
Bamwe mu batuye mu karere ka Kayonza bavuga ko umukuru w’igihugu, Paul Kagame, aha agaciro Abanyarwanda baba hanze y’igihugu. Iyo ngo ni yo mpamvu agira gahunda yo kujya kubasura aherekejwe n’abandi Banyarwanda bo mu byiciro binyuranye, kugira ngo baganire ku iterambere u Rwanda rugezeho n’ahazaza harwo.