“Ngabira agatabi ntaho bihuriye no gusaba itabi”- Kid Gaju

Gaju Justin uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kid Gaju, aravuga ko indirimbo “Ngabira agatabi” yakoranye na Jay Polly ntaho ihuriye no gusaba itabi ahubwo ngo ni uburyo bwo gusaba gusa.

Kid Gaju yagize ati: “…ntabwo mba ndi gusaba agatabi ahubwo ni uburyo bwo gusaba gusa kuko ni indirimbo yo gusaba icyayi cyangwa ikindi kintu…ntaho bihuriye n’itabi. Nayikoze kandi ngirango nshimishe kandi nishimane n’abakunzi ba muzika yanjye.”

Iyi ndirimbo “Ngabira agatabi” yakozwe na Piano muri Super Level, amashusho yo akaba ari gutunganywa na Gilbert muri Touch Record. Kid Gaju azwi kandi mu ndirimbo nka “Mama bebe”, “Toka zamani”, “ibyiza by’abagore” n’izindi.

Kid Gaju.
Kid Gaju.

Kid Gaju kandi afite gahunda nyinshi muri muzika ye mu rwego rwo kurushaho kuyiteza imbere. Mu minsi mike iri imbere azerekeza muri Uganda gukorana indirimbo n’abahanzi baho.

Kid Gaju kandi arateganya ko uyu mwaka uzarangira alubumu ye iri hanze bityo bizorohere abakunzi b’ibihangano bye kubigeraho.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NI BYIZA RWOSE ABAHANZI BUBU NIBASUBIREMO UMUSIKI WA BASAZA BAKERA BIRADUSHIMISHA.

KABOSIN FELIX yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

NI BYIZA RWOSE ABAHANZI BUBU NIBASUBIREMO UMUSIKI WA BASAZA BAKERA BIRADUSHIMISHA.

KABOSIN FELIX yanditse ku itariki ya: 15-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka