Kamonyi: Hari abasanga kutavuga neza Ikinyarwanda biri mu bidindiza umuco nyarwanda

Abantu batandukanye bavuga ko ururimi rw’Ikinyarwanda rugenda ruteshwa agaciro n’abaruvuga, kuko usanga baruvangira n’indimi z’amahanga. Ibi ngo biterwa n’uko abatuye u Rwanda bose batarukuriyemo, bikaba byaba byiza abakiri bato barwigishijwe kuko ruri mu biranga umuco.

Mu biganiro abantu bagirana, usanga bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda, ariko bakavangiramo amagambo amwe n’amwe y’icyongereza, igiswahili cyangwa igifaransa. Bamwe mu bantu bakuze, batangaza ko izo mvugo zimenyerwa n’abana bato, bigatuma batamenya imvugo nyazo z’ayo magambo.

Mwumvaneza Gratien utuye mu murenge wa Rugarika, aragira ati “umwana numubwira ngo uriya mwenda urashayininga (shining), ntazigera amenya ijambo gushashagirana ko ribaho kuko azaba yaramenyereye iyo mvugo y’amahanga”.

Mwumvaneza akomeza avuga ko uretse uku kuvanga indimi; hari n’ikibazo cy’amagambo y’ikibonezamvugo cyangwa imvugo ziboneye zitagikoreshwa. Atanga urugero rw’imvugo zitagitozwa abana nko kuramukanya, kwitaba abamuhamagaye n’ibindi. Ngo iyo umubwiye ngo “amashyo” abura icyasubiza kandi yakagombye kugusubiza “amashongore”.

Umusaza Kamali Camile utuye mu murenge wa Runda, atangaza ko kuba ururimi rw’Ikinyarwanda rudakoreshwa neza na bene rwo aribo banyarwanda, biterwa n’amateka yaranze igihugu.

Habayeho Abanyarwanda bahungiye mu mahanga atandukanye bahakura imico ya ho; ngo urwo ruvange no kutamenya imvugo zimwe na zimwe niho bituruka.

Uyu musaza nawe wari warahungiye mu gihugu cy’u Burundi kuva mu 1961 kugeza muri 1994, arasaba ababishinzwe gushyira ingufu mu kwigisha Ikinyarwanda mu mashuri kugira ngo ababyiruka badaheranwa n’indimi z’amahanga.

Kayiganwa Albert, umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo mu karere ka Kamonyi, yemeza ko ikibazo cyo kuvanga imico harimo n’indimi kigaragara mu banyarwanda. Mu rwego rwo kubigorora, mu mashuri hatangijwe amatorero y’umuco n’ubutwari, aho urubyiruko ruzajya rwigishirizwa ibijyanye n’umuco nyarwanda.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka