Abanyenyanza bazaniwe imurikagurisha ry’ibihugu bya EAC rizamara ukwezi kose
Abaturage batuye mu karere ka Nyanza cyane cyane mu gice cy’umujyi bazaniwe imurikagurisha rihuriwemo na bimwe mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) rizamara ukwezi kose rikaba ryatangiye tariki 07/10/2013.
Bimwe mu biciruzwa biri muri iri murikagurisha birimo imitako, inkweto, imyenda y’ubwoko bunyuranye n’ibindi bikunze kuboneka mu bihugu bigize uyu muryango wa EAC.
Iri murikagurisha riri kwitabirwa ahanini mu masaha y’umugoroba no mu gihe cy’amasaha y’ikiruhuko cya saa sita z’amanywa kuko aribwo abantu bari kuba ari urujya n’uruza baje guhaha ndetse no kwihera ijisho.

Nkusi Ferdinand, umwe mu bagize uruhare mu itegurwa ry’iri murikagurisha ndetse nawe akaba afite ibyo yaje kurimurikamo avuga ko akarere ka Nyanza atari ko konyine rikorewemo ngo kuko ryakorewe mu karere ka Muhanga, Rubavu kandi rikaba rizakomereza no mu tundi turere tw’igihugu.
Ubwo yabazwaga niba ibihugu byose bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba byarashoboye kuryitabira yavuze ko bose bagezweho n’ubutumire ariko ngo igihugu cya Tanzaniya na Sudani y’Amajyepfo ntibashoboye kuza ku bw’impamvu batashoboye kubamenyesha.
Bamwe mu bari kuza kuriguriramo ibicuruzwa bitandukanye banenze ko ibiciro byaryo biri hejuru ndetse rimwe na rimwe ngo uri gusanga ntaho bitaniye n’ibyari bisanzwe iyo nta murikagurisha ryabaye.
Umuhire Diane ni umwe mu bakobwa bari baje kugura imitako ku giti cye avuga ko yasanze ibiciro by’imitako n’inkweto bihenze. Yabivuze atya: “Nk’ubu nari nje kwigurira amaherena ariko ntayo njyanye kuko nsanze bayahenda, ndatashye buriya nzagaruka ikindi gihe ayo bansabye nayabonye” .

Impamvu avuga ko bahenda ngo ni uko hari ibicuruzwa usanga ibiciro byabyo byiyongereyeho nk’amafaranga 500 cyangwa ari hejuru yayo bitewe n’ikintu waje kugura.
Abari muri iri murikagurisha bo bavuga ko ibiciro byabo bidahenda ngo kuko ibyo bacuruza byujuje ubuziranenge kandi bikaba bikozwe mu bikoresho biramba bitandukanye n’ibyo bari basanzwe babona.
Mu karere ka Nyanza iri murikagurisha ryiswe East Africa Expo ririmo kubera munsi y’isoko rya Kijyambere ry’aka karere imbere neza yaho imodoka zitwara abagenzi ziparika zimwe bamwe bita Twegerane.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|