Matimba: Batatu bashinjwa gucuruza kanyanga baburanishirijwe imbere y’abaturage
Kuburanishiriza imanza ahakorewe ibyaha kuko bitanga isomo ku bandi baturage, nibyo ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare bwifuje nyuma y’aho tariki 08/10/2013 muri uwo murenge haburanishirijwe imanza 3 z’abakekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Abaregwa bose uko ari batatu bafashwe ibihe bitandukanye. Hakorimana Sylvere, yafatanywe ibicupa bitanu byuzuye kanyanga yari avuye kurangura ngo agiye kuyigurishiriza mu karere ka Gatsibo ; Cyiza Elias yafatanywe amajerekani abiri ya kanyanga mu gihe cya n’ijoro agiye kuyigurishiriza mu Murenge wa Rwimiyaga.
Uwizeyimana Cynthia we yafatanywe ijerekani yuzuye kanyanga ayigurishiriza mu kabari ke, afatwa asigaranyemo litiro zirindwi gusa.
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Ruganza Bin Seba burega aba bose uko ari 3 icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge by’umwihariko inzoga ya Kanyanga, icyaha bose biyemereye ndetse bakagisabira n’imbabazi.
N’ubwo ariko bose bemera iki cyaha, nanone ntibavuga amazina y’ababazanira iki kiyobyabwenge n’uwagerageje yavuze ko ari umunyankore wayimuzaniye.
Bushingiye ku ngingo ya 594 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, buri wese ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’ igifungo cy’imyaka itatu, gusa ariko nanone busaba urukiko ko bitarubuza guhanisha buri wese igifungo kiri hejuru y’icyo bwamusabiye, kikaba cyagera no ku myaka 5 y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu nk’uko bigaragara mu ngingo ya 594 igika cya 2 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.
Nyuma y’iburanisha, abacamanza b’urukiko rwibanze rwa Nyagatare, Ubushinjacyaha ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Matimba bagiranye ibiganiro n’abaturage bari bitabiriye kumva izi manza ari benshi, ahanini babasobanurira ububi n’ingaruka zo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kuko ngo uretse kwangiza ubuzima bw’ubinywa binatera igihombo ababicuruza kuko uretse ibihano bikarishye bahabwa iyo bahamwe n’icyaha, n’imiryango yabo isigara mu bibazo.
Ruboneka Syriva uyobora umurenge wa Matimba asaba urukiko gukomeza umuco wo kuburanishiriza imanza ahakorewe icyaha imbere y’abaturage kuko abaturage basobanukirwa ububi bw’ibiyobyabwenge n’ibihano.
Uyu muyobozi kandi ashingiye ku bihano byasabiwe aba baregwaga, yasabye abaturage kwirinda icyatuma bahabwa igifungo kingana gutyo.
Kuburanishiriza imanza ahakorewe ibyaha, ngo bizakomeza nk’uko biri mu ntego z’urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare nyuma yo kubona ko ibyaha byo kunywa, kugurisha no kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge bikomeje kuba byinshi.
Isomwa ry’izi manza riteganijwe tariki 22/10/2013 mu cyumba cy’umurenge wa Matimba nk’uko byifujwe n’abaturage ndetse n’ubuyobozi.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|