Kubera amabwiriza ya FIFA, shampiyona y’u Rwanda ntabwo izakinwa mu mpera z’icyi cyumweru

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ntabwo izakina mu mpera z’icyi cyumweru nk’uko byari bisanzwe, kubera ko uzaba ari umunsi amakipe y’ibihugu hirya no hino ku isi azaba akina imikino yo guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.

Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi idafite umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi kuko yamaze gusezererwa, ndetse nta n’umukino wa gicuti izakina mu mpera z’icyi cyumeru.

Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Michel Gasingwa, avuga ko bafashe icyemezo cyo kudakina shampiyona bagendeye ku mabwiriza asanzwe ya FIFA avuga ko amakipe yose (clubs) agomba kurekura abakinnyi bayo bakajya gukinira ibihugu byabo ku matariki yemejwe na FIFA.

N’ubwo ikipe y’u Rwanda itazakina ku mpera z’icyi cyumweru, Gasingwa avuga ko hari bamwe mu bakinnyi bakina mu Rwanda ariko b’abanyamahanga bashobora kwifuzwa n’amakipe yabo y’ibihugu kuri iyo tariki, kandi ngo ntabwo bababuza, kuko ari uburenganzira bwabo.

Ikindi kandi, Gasingwa avuga batari kureka amakipe amwe ngo akine andi ntakine kubera ko bakinnyi bayo bagiye mu makipe y’ibihugu byabo, bahitamo guhagarika imikino yose.

Shampiyona yasubitswe APR FC iri ku mwanya wa mbere.
Shampiyona yasubitswe APR FC iri ku mwanya wa mbere.

Mu gihe andi makipe azaba arimo gukina imikino yo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi, u Rwanda rwakagombye kuba narwo rukina imikino ya gicuti rwitegura andi marushanwa azaba mu minsi iri imbere, ariko Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA avuga ko babuze amakipe yandi bakina nayo.

Hagati aho, FERWAFA irimo gushakisha umukino wa gicuti n’amakipe atandukanye hirya no hino muri Afurika, uwo mukino nuboneka ukazakinwa mu Ugushyingo, mbere y’irushanwa rya CECAFA u Rwanda ruzitabira mu mpera z’uko kwezi i Nairobi muri Kenya.

Shampiyona izakomeza ku wa gatandatu tariki 19/10/2013, icyo gihe amakipe azaba ageze ku munsi wa gatatu wa shampiyona. Shampiyona isubitswe APR FC ariyo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 6.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka