Umutara Polytechnic ikomeje guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere
Kaminuza y’Umutara Polytechnic, ibinyujije mu kigo cy’ubushakashatsi kiyishamikiyeho (Centre for Livestock Research and Development-CLRD), yatangiye ubufatanye na Kaminuza ya HAS University yo mu Buholandi, mu guhindura no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.
Ubu bufatanye bwatangijwe kuri uyu wa Kabiri taliki 9 Ukwakira, bukubiye mu mushinga witwa ‘Socio-Economic Improvement through Crop and Livestock Integration system (ICLS) in Rwanda, uzamara imyaka ine, aho wahereye ku mahugurwa yahawe abarimu, abayobozi ba Kaminuza, ndetse n’abakozi b’ikigo cy’ubushakashatsi cya Kaminuza (UP-CLRD).

Atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa, umuyobozi wa Kaminuza y’Umutara Polytechnic, Dr. James Gashumba, yatangaje ko abarimu beza n’abashakashatsi ari abahora batyaza ubwenge, biga udushya dutandukanye muri gahunda yo guhindura imyumvire n’imikorere mu mirimo yabo ya buri munsi.
Yagize ati “Iyo amahirwe y’ubumenyi nk’ubu abonetse, ni byiza ko umuntu afungura amaso kugirango ahindure kandi yunguke ubumenyi bushya. Niyo mpamvu uyu mushinga utezweho byinshi mu guhindura ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda hibandwa ku gushyigikira ubuhinzi bwa kijyambere ndetse n’ubushakashatsi.”
Dr. Mbuza Francis, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo, yatangaje ko ku ikubitiro uyu mushinga uzateza imbere ubworozi bw’ingurube n’inkoko. Ubu buryo buzaba kandi bujyanye n’ubushobozi bw’aborozi uhereye ku mworozi muto ukagera ku munini.

Dr. Mbuza yongeyeho ko uyu mushinga uzaha Kaminuza y’Umutara Polytechnic ubushobozi buhagije bwo gufasha abanyeshuri mu gutanga ubumenyi, ubushobozi no gukora ubushakashatsi ku bworozi bwa kijyambere ndetse no guteza imbere abahinzi borozi mu gihugu.
Gert-Jan Duives waturutse muri Kaminuza ya ‘HAS’ mu Buholandi, yatanze inyigisho ku mikorere y’ubushakashatsi, anerekana uburyo uyu mushinga uzateza imbere abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza y’Umutara Polytechnic ndetse n’abahinzi borozi muri rusange.
Yerekana imbonerahamwe y’uko umushinga nk’uyu wahinduye imyigishirize n’ubumenye mu barimu n’abanyeshuri muri Kaminuza ya HAS, Gert-Jan Duives yerekanye ko gukorana n’inganda ziciriritse ndetse n’abahinzi ariyo nzira nziza yo kuzahindura imyumvire mu buhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.

Abitabiriye aya mahugurwa y’iminsi ibiri yabereye kuri Bluesky Hotel mu murenge wa Nyagatare, bagaragaje ko hakiri imbogamizi z’inganda zikiri nke cyane mu Rwanda, ndetse n’abahinzi ba kijyambere bakaba batarabigira umwuga.
Kaminuza y’Umutara Polytechnic isanzwe ikorana n’abahinzi borozi cyane cyane bo muntara y’Iburasirazuba, aho batanga ubumenye ngiro mu guhindura ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|