Kiramuruzi: Umugabo afunzwe azira kwica mwishywa we w’imyaka 6
Gatete Habiyakare w’imyaka 30 y’amavuko afunzwe akurikiranyweho kwica umwana w’imyaka 6 y’amavuko witwa Mukankurunziza Falida amuteye icyuma mu gutwi ahagana saa saa tatu z’ijoro rishyira tariki 07/02/2014.
Ibi byabereye mu Mudugudu w’Akabuga mu Kagali ka Nyabisindu, Umurenge wa Kiramuruzi ho mu Karere ka Gatsibo. Uyu Gatete akaba yari abereye umwana yishe nyirarume nkuko bitanazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi Munyaburanga Joseph.
Twifuje kumenya icyatumye uyu mugabo akora ayo marorerwa, Munyaburanga atubwira ko nta yindi mpamvu ibyihishe inyuma ko ahubwo ari ubugome ndengakamere.
Yagize ati: “Gatete yari afite mushiki we ari nawe nyina wa nyakwigendera, bigeze kugirana amakimbirane ashingiye ku mutungo ariko ubuyobozi bw’umurenge bwari bwarabagabanyije amasambu ku buryo ibyo byari byararangiye, ntitwumva rero ikindi cyaba cyamuteye kwica uwo mwana usibye ubugome gusa”.
Uyu mugabo akimara gukora ibyo yahise agerageza gucika, ariko hitabajwe irondo yaje gufatwa ahita ashyikirizwa abashinzwe umutekano, bakaba bahise bamujyana kumufungira kuri sitasiyo ya polisiya kiramuruzi.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|