Ngororero: Abafite amazu bakomeje gusabwa gufata amazi no gushyiraho imirindankuba
Muri iki gihe twitegura kwinjira mu bihe bigwamo imvura nyinshi, ikaba ikunze gusenyera abantu, guteza isuri ndetse mu ntara y’iburengerazuba hakaba hamaze iminsi hibasiwe n’inkuba, abafite amazu bo mu karere ka Ngororero barashishikarizwa gufata amazi no gushyiraho imirindankuba.
Nyuma y’ubukangurambaga bwafashe intera ndende mu mwaka ushize wa 2013, bigaragara ko uretse ahari inyubako za Leta hamwe n’ahantu ubuyobozi bwagaragaje ko hihutirwa kubera ko hahurirwa n’abantu benshi, gufata amazi yo ku mazu no gushyiraho imirindankuba biracyari ku rugero rwo hasi cyane.
Nubwo hari abavuga ko amazi yangiza amazu n’ubutaka aturuka ku misozi ihanamye y’aka karere, hari n’abagaragaza ko bangirizwa n’amazi atemba ava mu ngo no ku mazu y’abantu, dore ko muri aka karere bakunze gusakaza amabati, nayo akaba yakira amazi menshi y’imvura maze agatemba ku butaka.

Icyo abenshi mu bafite amazu kugiti cyabo bavuga ko kibazitira ni ibiciro by’ibigega bifata amazi usanga biri hejuru, ndetse no kwigurira umurindankuba kuri buri nzu bikaba bitoroshye kubera igiciro cyayo.
Nyamara, ubuyobozi bw’akarere busaba ko abadafite amikoro yo kugura cyangwa kubaka ibigega bigezweho bakoresha uburyo ubwo aribwo bwose bashoboye ariko bagafata amazi yabo, byashoboka bakazanayakoresha mu yindi mirimo.
Ku birebana n’ibiciro by’imirindankuba nabyo, ngo ntibyoroheye abafite ubushake bwo kuyishyira ku mazu, kuko ibiciro byayo biri kuva ku mafaranga ibihumbi 50 kuzamura.

Nubwo mu karere ka ngororero nta muntu uherutse guhitanwa n’inkuba, hari ibikoresho bitandukanye bikomeje kwibasirwa nayo harimo n’ibyo mu nyubako z’akarere, kuburyo bigaragara ko abantu bakwiye kwirinda.
Ubuyobozi busanga kwirinda hakiri kare ari ngombwa kuko mu turere duhana imbibe n’aka Ngororero bakomeje guhura n’iki kibazo.
Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2014, inkuba yakubise ku kigo cy’ishuri mu murenge wa Bwira muri ako karere ku bw’amahirwe ntihagira uhatakariza ubuzima ariko bamwe mu banyeshuri hamwe n’umwarimu wabo barahungabana, ariko ubwo twakoraga iyi nkuru, amakuru yavugaga ko barimo koroherwa.

Umuyobozi w’ungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Ngororero bwana Mazimpaka Emmanuel aherutse gusaba abaturage cyane cyane abafite amazu n’ibigo bihuriramo abantu benshi, nk’ibigo by’amashuli, amadini n’amatorero, amasoko, inyubako za Leta nk’ibiro n’abandi kuba intangarugero muri icyo gikorwa bakirinda impanuka zaturuka ku nkuba.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|