Gicumbi: Inkuba yakubise abantu 4 bajyanwa mu bitaro ari indembe

Abantu bane bari bavuye mu karere ka Burera bari baje ku itabaro mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyankenke bakubiswe n’inkuba bose ibagira indembe.

Imvura yaguye ku mugoroba wo kuwa 5/2/2014 ntiyari nyinshi cyane ariko inkuba yakubise abantu bane bari baje ku itabaro bose bahinduka intere bose bahita bajyanwa gukurikiranwa ku kigo nderabuzima cya Miyove.

Muri abo bakubiswe n’inkuba harimo uwitwa Nyiransabimana Claudine, Mukantwari Claudine , Mbonigaba Alias, Bamurange Frolence n’undi witwa Iradukunda; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke Rusizana Joseph.

Amakuru aturuka mu baturage bo muri uyu murenge batangaza ko ubu bafite ikibazo k’inkuba zirimo kwibasira abantu kuko ngo no mu karere ka Burera tariki 5/2/2014 naho inkuba yakubise abantu batatu ndetse umwe ahita apfa; nk’uko Ngarukiye Boniface wari uturutse mu karere ka Burera abivuga.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gicumbi akaba afite no gucunga Ibiza mu nshingano ze, Mwanafunzi Deogratias, atangaza ko muri iyi minsi hariho ikibazo k’inkuba zikubita abantu ariko bagenda bakangurira abaturage kwirinda gucana za televisiyo igihe hari kugwa imvura, bagashyira imirindankuba ku mazu yabo aho bafite amashanyarazi, no kwirinda kugama munsi y’ibiti igihe imvura iri kugwa.

Mu karere ka Rutsiro naho inkuba yakubise inka ebyiri zo mu murenge wa Rusebeya zihita zipfa, yica n’indi nka imwe yo mu murenge wa Murunda, ihungabanya n’umuntu umwe na we wo muri uwo murenge wa Murunda tariki 05/02/2014.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka