Nyagahanga: Hatoraguwe umurambo w’umukecuru w’imyaka 68
Umukecuru w’imyakaka 68 witwa Mukakaniziyo Esperance wari utuye mu kagari ka Nyagahanga, umurenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa 6 Gashyantare mu gitondo cya kare, bamusanze iwe mu rugo yishwe.
Nk’uko ababonye umurambo w’uyu mugore babivuze, byagaragaye ko yakubiswe agakomeretswa mu mutwe, mu misaya, afite n’ibikomere ku maboko.
Amakuru aturuka mu baturanyi be avuga ko uyu mugore yabanaga n’umusore we ufite uburwayi bwo mu mutwe, ariko bagashinja uwo mukecuru kuba ariwe wamuroze ku buryo bakeka ko ariwe waba yamwishe cyangwa undi musore we babanaga mu rugo rumwe waje kuhimuka avuga ko nyina ajya amurogera umugore.
Umuyobozi wa polisi mu Karere ka Gatsibo, Spt Tebuka Pierre, yatangarije Kigali Today ati “Amakuru aturuka mu baturage aravuga ko ashobora kuba yarishwe n’abahungu be barimo Bagaragaza Jean de Dieu na Nibandeke waje kumuhunga ariko ngo bakaba barabanaga mbere aza kumuhunga avuga ko ajya amurogera umugore, ubu turacyakora iperereza ryimbitse.”
Spt Tebuka yakomeje avuga ko abaturage bo muri ako Kagari bemeza ko uwo mukecuru koko yarogaga, ndetse ko ariwe wanaroze uwo muhungu we ufite uburwayi bwo mu mutwe kandi ko n’uwo Nibandeke babanaga mu isambu imwe ariko akaza kuyigurisha.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, nyuma yo kumva ayo mahano, yasabye inzego z’ibanze kujya zikurikirana ingo zifitanye ibibazo bakaziganiza mbere y’uko hazamo amakimbirane ashobora no kuvamo impfu, aho abantu benshi bangana bakunze gushinjanya amarozi mu rwego rwo gusebanya.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|