Gicumbi: Imodoka ya STRABAG yakoze impanuka igonga batatu umwe ahita apfa

Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba mu kagari ka Ngondore mu mudugudu wa Karambo habereye impanuka y’imodoka ya STRABAG igonga abantu batatu umwe muri bo ahita apfa.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuwa 5/2/2014 ubwo iyi modoka yagonganaga n’abanyonzi batatu (Nkurikiyimana Athanase, Harerimana na Dusengimana JMV) bari ku magare yabo baturuka mu muhanda uva Gatuna.

Bahise bajyanwa kubitaro bikuru bya Byumba ariko umwe muribo witwa Dusengimana ahita apfa; nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga nshingwabikora w’umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Theoneste.

Ing. TeKu Jimma umushoferi w’iyo modoka ya TRABAG yasobanuriye Polisi ikorera mukarere ka Gicumbi ko abo banyegare baje bihuta kandi bakatakata mu muhanda rwagati nyuma abura aho abahungira nibwo bagonganye maze barakomereka ndetse umwe muri bo agejejwe kwa muganga ahita apfa.

Umurambo wa nyakwigendera urashyingurwa iwabo mu murenge wa Shangasha ubuyobozi bwa STRABAG bukaza gufasha umuryango we muri icyo gikorwa.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka