Ubushomeri bwatumye yihangira umurimo none ubu umurihira kaminuza

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye akamara imyaka ine yarabuze akazi, Mfitumukiza Onesphore utuye mu murenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, yihangiye umurimo wo gutubura imbuto, imboga, indabyo n’ibiti bitandukanye. Ngo amafaranga akuramo yamukuye mu bukene kuburyo anamurihira kaminuza.

Mu ma saa tanu za mu gitondo nasanze Mfitumukiza ari gukorera neza umurima muto urimo ingemwe z’ibihingwa bitandukanye birimo ibinyomoro, urusenda, amatunda, imboga za dodo, Beterave, intoryi, urusenda, ndetse n’ibiti.

Asutamye, ari gupfura ibyatsi ndetse anegeranya zimwe muri izo ngemwe akoresheje intoki, bigaragara ko amenyereye uwo murimo dore ko ngo mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’ubuhinzi muri E.A.V Kabutare.

Mfitumukiza, ufite imyaka 32 y’amavuko, avuga ko atubura ibyo bihingwa, bimwe akabitera ibindi akabigurisha ku bandi bahinzi nabo bakabitera, byakwera bakajya kubigurisha mu masoko atandukanye.

Mfitumukiza ari gutunganya umurima we atuburiramo imboga, imbuto, indabyo ndetse n'ibiti.
Mfitumukiza ari gutunganya umurima we atuburiramo imboga, imbuto, indabyo ndetse n’ibiti.

Akomeza avuga ko amafaranga make yizigamira buri kwezi, kubera ubwo buhinzi, ari ibihumbi 70. Ayo mafaranga kandi ngo niyo akuramo ayo kwishyura kaminuza yigamo muri Uganda aho yishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 320 buri mwaka.

Agira ati “Iyo ngurishije ingemwe hari amafaranga mbona, amafaranga mbonyemo nkagenda ngura ibisinde (kwatisha imirima), nagura ibisinde ngahinga, nahinga nkashakisha uburyo mbona izindi mbuto nkazitubura, namara kuzitubura nkagurisha n’uburama nywuha abaturage…ubu amafaranga nkura ahangaha niyo ntanga ku ishuri.”

Yamaze imyaka ine ari umushomeri

Mfitumukiza avuga ko yagize igitekerezo cyo kwihangira umurimo wo gutubura imbuto, indabyo n’imboga nyuma y’imyaka igera kuri ine ari umushomeri. Mu mwaka wa 2008 ngo nibwo yarangije amashuri yisumbuye. Mu ntangiriro za 2012 ni bwo yagize igitekerezo cyo kwihangira uwo murimo.

Agira ati “Muri iyo myaka ine nari umushomeri, nshaka akazi nkakabura, ngira gute ariko nyuma yaho naje kubona ko ndi gukora ubusa mpita mbona ikintu gikenewe mba ari cyo nkora.

Nabonye nta wundi muntu ushoboye kubikora kandi jye narabyize, nakoze amahugurwa menshi…aho kugira ngo njye kuzerera ngo ndi gushaka akazi kandi nashobora kukihangira nkaba natanga akazi, nashyize mu bikorwa ibyo nize…”.

Akomeza avuga ko yihangiye uwo murimo yifashishije amafaranga make yari afite kandi ubu afite abahinzi 15 yashyize hamwe kugira ngo abungure ubumenyi mu guhinga imbuto ndetse n’imboga.

Mfitumukiza avuga ko yihangiye uwo murimo nyuma yo kumara imyaka ine ari umushomeri. Ngo amafaranga akuramo amurihira muri kaminuza.
Mfitumukiza avuga ko yihangiye uwo murimo nyuma yo kumara imyaka ine ari umushomeri. Ngo amafaranga akuramo amurihira muri kaminuza.

Mfitumukiza yongeraho ko we n’abo bahinzi bishyize hamwe bakora koperative yitwa “Duhinge Twitezimbere”. Abo bahinzi nibo aha ingemwe z’ibihingwa afite, bakazihinga, zakwera bakazigurisha ku masoko atandukanye.

Avuga ko kandi hari n’abandi bahinzi bamuha isoko akabatuburira imbuto, imboga cyangwa ibiti by’ubwoko butandukanye bitewe n’ibyo abamuhaye isoko bifuza.

Mfitumukiza avuga ko ikibazo akunze guhura nacyo ari icy’amikoro make. Ibyo ngo bituma atabasha gutubura ibihingwa byinshi, ngo afite amikoro yagura umurima munini akajya aba ariwo atuburiramo.

Agira ati “Ubushobozi buba buke. Urabona ahangaha ni hato. Nkurikije kubyo mba nshaka kugeraho, mbonye ahandi hanini nagera ku kintu kinini kurusha ku cyo ngeraho. Kuko hari igihe ngira gutya hakagira abantu baza bakampa “commande” y’ibiti ibihumbi 10.

“Ahangaha ni hato ntabwo nabituburira ahangaha ahubwo ntubura duke duke…ntabwo ngera ku ntego nifuje…ariko mfite ahantu hanini nahita mbikorera rimwe, nabikorera rimwe nkahita ngera kuri ya ntego yanjye.”

Afite intumbero yo kwigisha abandi gutubura imbuto

Mfitumukiza ngo agambiriye guteza imbere umurimo we kuburyo mu gihe kiri imbere azajya yigisha abandi uburyo batubura imboga, imbuto, indabyo ndetse n’ibiti bityo mu gihe ataba akibikora, abo yigishije bazabikomeza. Ibyo ngo nibyo byatumye ari kwiga muri kaminuza ibijyanye no kwigisha.

Atubura ibihingwa bitandukanye birimo ibinyomoro, urusenda, amatunda, imboga za dodo, Beterave, intoryi, urusenda, ndetse n'ibiti.
Atubura ibihingwa bitandukanye birimo ibinyomoro, urusenda, amatunda, imboga za dodo, Beterave, intoryi, urusenda, ndetse n’ibiti.

Mfitumukiza nta buhanga buhambaye akoresha mu tubura imbuto wenda ngo abe akoresha amamashini yabugenwe cyangwa n’ibindi bikoresho ahubwo atubura imbuto akoresheje intoki ze ndetse n’ubutaka gusa: mu buryo bwa gakondo.

Ikindi kandi ngo ingemwe ze cyangwa se umwayi ukundwa n’abahinzi batari bake ngo kuko uba ari umwimerere, utaranasaza. Ikindi kandi ngo iyo ari gutubura ibyo bihingwa yifashisha ifumbire y’imborere cyane. Imvaruganda ayikoresha gake.

Akomeza ashishikariza urundi rubyiruko kwihangira imirimo nubwo nta mafaranga menshi baba bafite yo gutangiza uwo murimo.

Agira ati “Ubundi iyo ufite ubushobozi buke, bwa bushobozi buke bwawe nibwo butuma ugera ku kintu kindi wifuza. Utangirira kuri gake ufite ukazamuka buhoro buhoro. Naho iyo ushaka guhita uzamuka ako kanya nta kintu wazageraho. Iyo utabonye ikintu kikuruhije ntabwo wazatera imbere”.

Akomeza kandi abwira urubyiruko cyangwa n’abandi bantu bifuza ko yabigisha kwiteza imbere bahereye kuri bike kumugana.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

erega ntakindi dusabwa nugukura amaboko mumifuza , ubundi tukareka kwifunga mubitekerezo, ikindi tugatinyuka kandi tukumva ko ikintu cyose washyizeho umutima kitapfa kukunanira, kandi burya ibi twita gutsinda ahubwo akensi biba ari andi mahirwe yo kumenya aho gukosora , abasore nkaba bajye batubera ingero nziza

vianney yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

onesphore ntabwo yize ubuhinzi. yize yize math phy. ntiyabaye umushomeri kuko yabaye animateur muri GS ST PHYLIPPE NERI DE GISAGARA. ARI NAHO YIZE

munyaneza emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka