Muhanga: Harakekwa umugabo wakubiswe n’inkuba agahita ahasiga ubuzima

Umugabo witwa Augustin Nyaminani w’imyaka53 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Murambi akagari ka Jurwe mu murenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga, bivugwa ko ku ya 05/02/2014 yaba yakubishwe n’inkuba agahita ahasiga ubuzima.

Uyu mugabo ngo yari aryamye mu cyumba wenyine ubwo imvura nyinshi yagwaga bagiye kumureba basanze asigaranye umwuka muke ku buryo yari mu nzira zo gushiramo umwuka.

Abandi bo mu muryango we barimo umugore we ndetse n’abana be nta kibazo bahuye nacyo kuko batari kumwe mu cyumba kimwe; nk’uko bitangazwa n’umukozi w’uyu murenge ushinzwe irangamimerere, Janviere Nyiransengiyumva.

Ngo bahise bahamagaza Imbungukiragutabara maze bamujyana ku kigo nderabuzima cya Gitega cyo muri uyu murenge ariko ngo bagezeyo yamaze gushiramo umwuka. Abo muri uyu muryango bemeza ko uyu mugabo kuri uyu munsi nta kibazo kidasanzwe yari afite kijyanye n’ubuzima bwe.

Nubwo bemeza ko yakubiswe n’inkuba ngo ntibiremezwa na polisi y’igihugu kuko ngo kuri ubu yagiye gukoresha ibizamini umubiri we kugirango barebe icyo yaba yazize.

Muri aka gace ngo hajya hagaragara abantu bakubitwa n’inkuba kuko ngo no mu kwezi kwa Mata umwaka ushize wa 2013 hari undi wakubiswe n’inkuba ariko we atabarwa atarahaburira ubuzima.

Umurenge wa Kibangu uherereye mu gace kazwi nka Ndiza kagizwe n’imisozi miremire kandi ihanamye ndetse n’amashyamba menshi.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka