Kabarore: Hafungiye umugabo ushinjwa gufata ku ngufu umwana wimyaka 6

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore hafungiye umugabo w’imyaka 48 y’amavuko, nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu akana k’agakobwa k’imyaka 6 y’amavuko.

Uyu mugabo yafashe aka kana ku manywa y’ihangu ahagana mu masaha ya saa sita kuwa 4 Gashyantare, nyuma yo kugashukisha ibisheke n’imineke, nkuko bitangazwa n’ababyeyi b’uwafashwe ku ngufu.

Ibi bikaba byabereye mu mudugudu wa Gisharara, Akagali ka Karubungo mu Murenge wa Gitoki ho mu Karere ka Gatsibo.

Ababyeyi b’umwana bakimara kumenya ko umwana yaba yakorewe ihohoterwa bahise bitabaza polisi iraza ihita ita muri yombi Simbavura washinjwaga n’umwana ko yamufashe ku ngufu.

Uyu mwana wafashwe ku ngufu yahise ajyanwa kwa muganga ku bitaro bikuru bya Kiziguro kugira ngo akorerwe ibizamini.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka