Ruhango: Nyuma y’imirimo yo mu ngo bajya kwirebera Television ku mirenge

Abaturage batuye akarere ka Ruhango, bishimira ko ubuyobozi bwabo bwabahaye television kuko nta kibazo cy’ubwigunge bakigira, kuko iyo bakitse imirimo yabo bajya ku biro by’imirenge bakareba amakuru ndetse n’ibiganiro bitandukanye.

Aba baturage ngo ureste no kuba bareba ibiganiro bitandukanye, kureba amakuru n’imyidagaduro, ngo banashobora kumenya gahunda za Leta z’itarambere.

Uretse abantu bakuru bavuga ko bahaza kureba izi television bavuye mu mirimo yabo, urubyiruko narwo ngo ntiruhatangwa, kuko iyo rurangije amasomo ku banyeshuri, nabo bafata akanya bakaza kwidagadura.

Izi television usanga zimanitse ku biro by'imirenge.
Izi television usanga zimanitse ku biro by’imirenge.

Iyo ugeze kuri biro bya buri murenge mu mirenge 9 igize akarere ka Ruhango, usanga hanze hamanitse television yubakiye, hasi hateye intebe nyinshi ari nazo abaturage bicaraho igihe bahaje. Izi television zihora zicanye, igihe cyose umuturage uboneye umwanya akaza kuyikurikirana.

Twagirayezu Aimable, ni umwe mu baturage mu murenge wa Byimana, twamusanze ku biro by’umurenge ari ku gicamunsi, avuga ko buri gihe iyo ahinguye ajya mu rugo agakaraba, akarya, yarangiza akaruhukaho gato akabona kujya kureba ibiganiro bitandukanye.

Abenshi baza kuzireba barangije imirimo.
Abenshi baza kuzireba barangije imirimo.

Izi television zikaba zaratanzwe n’ubuyobozi bw’akarere mu mihigo y’umwa ushize wa 2012-2013. Ubuyobozi bukavuga ko buzi neza akamaro ko kuba bwaragiye buzimanika ku mirenge.
Kuko ngo bifasha abaturage kwiyungura ubumenyi mubyo bakora, ndetse bakanamenya aho isi igeze cyane cyane mu iterambere.

Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, akaba ashishikariza abaturage kujya bafata akanya bakaza kwigira byinshi kuri izi television, ariko bakajya kuzireba barangije imirimo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka