Rubavu: Imvura n’umuyaga byasenyeye amazu 85 umuturage umwe akubitwa n’inkuba
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku mugoroba wa taliki ya 3/2/2014 mu karere ka Rubavu yangije amazu y’abaturage, umwe akubitwa n’inkuba ahita ajyanwa kwa muganga.
Mu murenge wa Rugerero abaturage bavuga ko amazu arenga 80 ahuye n’ikibazo cy’umuyaga akaguruka. Iyi mvura n’umuyaga byageze no mu mirenge ya Cyanzarwe na Kanama ahangijwe imyaka n’amazu ndetse mu murenge wa Cyanzarwe inkuba yakubise uwitwa Icyizanye ariko ntiyitaba Imana ahita ajyanwa kwa muganga.

Akagari ka Kabirizi kari mu twahuye n’umuyaga mwinshi kuko n’inyubako y’akagari yubakwa yagurutse naho urusengero rw’abangilikani rwubatse muri aka kagari ibisenge bikaguruka ndetse inkuta zigahirima.
Umuyobozi w’akagari ka Kabirizi, Nyiraneza Gritta, avuga ko amazu arenga 20 yangijwe n’umuyaga mu kagari ayobora kandi abaturage bangirijwe bakaba bacumbikiwe n’abaturanyi babo ntabufasha barabona.

Uretse gukora raporo y’ibyangiritse na banyirabyo ngo nta bundi bufasha barakorera abafite ibyangijwe n’imvura nyuma yo kuguruka kw’ibisenge by’amazu.
Umuyobozi w’urusengero rw’Angirikani mu kagari ka Kabirizi, Murenzi Theoneste, avuga ko abakirisiti bagiye kuzajya basengera hanze kugeza bujuje urundi kandi ngo umuyaga wasenye urusengero rwabo wabateye igihombo kigera kuri miliyoni 5.

Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|