Rubavu: Imvura n’umuyaga byasenyeye amazu 85 umuturage umwe akubitwa n’inkuba

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku mugoroba wa taliki ya 3/2/2014 mu karere ka Rubavu yangije amazu y’abaturage, umwe akubitwa n’inkuba ahita ajyanwa kwa muganga.

Mu murenge wa Rugerero abaturage bavuga ko amazu arenga 80 ahuye n’ikibazo cy’umuyaga akaguruka. Iyi mvura n’umuyaga byageze no mu mirenge ya Cyanzarwe na Kanama ahangijwe imyaka n’amazu ndetse mu murenge wa Cyanzarwe inkuba yakubise uwitwa Icyizanye ariko ntiyitaba Imana ahita ajyanwa kwa muganga.

Amwe mu mazu yashyizwe hasi n'umuyaga mu murenge wa Rugerero.
Amwe mu mazu yashyizwe hasi n’umuyaga mu murenge wa Rugerero.

Akagari ka Kabirizi kari mu twahuye n’umuyaga mwinshi kuko n’inyubako y’akagari yubakwa yagurutse naho urusengero rw’abangilikani rwubatse muri aka kagari ibisenge bikaguruka ndetse inkuta zigahirima.

Umuyobozi w’akagari ka Kabirizi, Nyiraneza Gritta, avuga ko amazu arenga 20 yangijwe n’umuyaga mu kagari ayobora kandi abaturage bangirijwe bakaba bacumbikiwe n’abaturanyi babo ntabufasha barabona.

Igisenge cy'ibiro by'akagari ka Kabirizi cyatwawe n'umuyaga.
Igisenge cy’ibiro by’akagari ka Kabirizi cyatwawe n’umuyaga.

Uretse gukora raporo y’ibyangiritse na banyirabyo ngo nta bundi bufasha barakorera abafite ibyangijwe n’imvura nyuma yo kuguruka kw’ibisenge by’amazu.

Umuyobozi w’urusengero rw’Angirikani mu kagari ka Kabirizi, Murenzi Theoneste, avuga ko abakirisiti bagiye kuzajya basengera hanze kugeza bujuje urundi kandi ngo umuyaga wasenye urusengero rwabo wabateye igihombo kigera kuri miliyoni 5.

Urusengero rw'Abangilikani ruri mu kagari ka Kabirizi rwasenywe n'umuyaga.
Urusengero rw’Abangilikani ruri mu kagari ka Kabirizi rwasenywe n’umuyaga.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka