Dominic Nic arahamagarira abantu kunyurwa n’uko bari

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Dominic Nic arahamagarira abantu kunyurwa n’uko bari kuko hari ababa bifuza no kuba nk’uko bo bameze ariko ntibibakundire.

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook ku ipaji ye ajya aganiriraho n’abakunzi be yitwa “Dominic Nic Music” yagize impanuro aha abantu banyuranye.

Dominic Nic yagize ati: “Niba ukora ugahembwa make ibuka ko hari n’abashomeri bumiwe, Niba uri umushomeri ibuka ko hari n’ababuze diplome ngo barangize kwiga byibuze nkawe, Niba warabuze diplome ibuka ko hari n’ababuze ubushobozi bwo kugera mu ishuri byibuze ngo bamenye gusoma no kwandika ubu bibaza ibyabo bikabayobera,…”.

Dominic Nic asingiza Imana.
Dominic Nic asingiza Imana.

Yakomeje agira ati: “Niba warabuze ubushobozi bwo kwiga ibuka ko hari n’abadatekereza ibyo kubera ubuzima bubi cyane babamo butabemerera no kugira inzozi zo kwiga,...Uko uri kose ibuka gushima iyakuremye kuko hari benshi bifuza kumera byibura nkawe bakabibura!”

Ni kenshi cyane abantu bananirwa kwiyakira no kwakira ubuzima babayemo rimwe na rimwe baba bumva ko baremerewe cyane kurusha abandi nyamara Dominic Nic arabibutsa ko uko waba umeze kose byanze bikunze hari ababa bifuza kumera nkawe mu gihe wowe uba wumva uko uri bitakunyuze. Tumenye kunyurwa n’uko turi ndetse no gutungwa n’utwo twita ko ari duke dufite.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nic nkukundira ko wubaha Imana kandi nayo izakubahisha ntawayikoreye uzakorwa nisoni, Imana ikomeze ikwagure kandi ikurinde.

GPU yanditse ku itariki ya: 10-02-2014  →  Musubize

Nic nkukundira ko wubaha Imana kandi nayo izakubahisha ntawayikoreye uzakorwa nisoni, Imana ikomeze ikwagure kandi ikurinde.

GPU yanditse ku itariki ya: 10-02-2014  →  Musubize

thank u ndamu appreciant cyane yubaha IMANA

mamy yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka