Cyumba: Hatoraguwe umurambo w’umugore

Mu mudugudu wa Maya mu kagari ka Nyaruka mu murenge wa Cyumba ho mu karere ka Gicumbi hatoraguwe umurambo w’umugore w’imyaka 20 witwa Nyirabizeyimana Cyirata Gato.

Uyu mugore yatoraguwe mu masaha ya saa mbiri n’igice zijoro ryo ku wa 4/2/2014 aho yari avuye mu kabari aho yari yiriwe asangira inzoga n’uwitwa Riberakurora Benoit w’imyaka 22 mu kabari kuwitwa Nzeyimana; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’umurenge wa Cyumba Jolie Beatrice.

Andi makuru aturuka mu baturage bamubonye aho yari aryamye baketse ko yaba yaguye ahanutse hejuru ku mukingo hanyuma agakomereka umutwe kuko nk’uko byagaragaraga niwo yari yakomeretse cyane.

Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Gicumbi zahise zita muri yombi Riberakurora Benoit kugirango hakorwe iperereza naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bikuru bya Byumba gukorerwa isuzuma ukaza gushyingurwa uyu munsi.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka