Gasange: Afunzwe azira gutema inka y’umuturanyi we irapfa

Umugabo witwa Bucyanayandi Vincent utuye mu Mudugudu wa Maya, Akagali ka Kigabiro mu Murenge wa Gasange, Akarere ka Gatsibo, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarore azira gutema inka y’umuturanyi we akayica.

Uyu mugabo bivugwa ko yitwikiye ijoro ryo kuwa 4 Gashyantare ahagana mu masaha ya saa yine, ubwo abandi bari bamaze kuryama agasanga inka y’umuturanyi we mu kiraro cyayo akayitema kugeza ishizemo umwuka.

Uyu nyiri gutemerwa inka witwa Mbarushimana Jean Marie Vianney, yadutangarije ko uwo mugabo Bucyanayandi bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku isambu bari baraburaniye, Mbarushimana agatsinda Bucyanayandi muri urwo rubanza.

Ati: “Uyu mugabo nta kindi kintu twapfaga usibye ko nkimara gutsindira isambu yanjye yari yarigaruriye ku mahugu, yahise atangira kwigamba ko azangirira nabi, ariko ntiyavugaga uburyo azabikoramo, uretse ko nanjye maze kubimenya nahise nishinganisha.”

Ubuyobozi bwa polisi mu Karere ka Gatsibo, butangaza ko abantu bagenda bafatwa bakoze amahano nkayo baba babanje gufata ibiyobyabwenge, bikaba bikekwa ko n’uyu watemye inka yaba yari yanyweye ibiyobyabwenge kuko abaturage ngo basanzwe bamuziho kunywa utuyoga tutemewe tuzwi ku izina rya siruduwire.

Mu karere ka Gicumbi naho umugabo witwa Nungukiyimana Felecien wo mudugudu wa Gasheke mu akagari ka Mugaramo mu murenge wa Rubaya yarabyutse mu ijoro rishyira tariki 05/02/2014 asanga abagizi ba nabi bamutemeye inka bayica umutsi w’ukuguru.

Nyandwi Benjamin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka