Huye: Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bitaweho n’abaturanyi i Ruhashya

Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya ubu bakaba baracumbikiwe i Ruhashya ho mu Karere ka Huye, ari naho bazubakirwa, bishimira ko ubuyobozi n’abaturage basanze babagaragarije umutima wa kivandimwe.

Ubwo birukanwaga muri Tanzaniya, ngo bumvaga nta bundi buzima babona imbere yabo, kuko bari boherejwe mu gihugu batazi, dore ko abenshi bavukiye muri Tanzaniya. Ibyo batekerezaga ariko ubu byarahindutse kuko ngo babonye abavandimwe aho bagiye.

Dismas Habimana, umwe muri bo, agira ati “Twaje tuvuga ngo badukuye iwacu, ariko ubu twageze iwacu.“

Ibi babivugira ko uretse ibyo kubatunga mu gihe cy’amezi atatu bahawe ubwo boherezwaga i Ruhashya, abaturage bo muri uyu Murenge babafashije uko bashoboye.

Bimenyimana Jean Bosco ushinzwe umutekano mu Mudugudu w’Igerero ari na wo urimo amazu yo ku biro by’Umurenge wa Ruhashya aba Banyarwanda babaye bacumbikiwemo mu gihe bagitegereje kubakirwa, ati “tumaze kugira toni ebyiri n’igice z’ibishyimbo twabakusanyirije, ibirayi ibiro 250. Hari n’ibindi bikiri imusozi nk’imiceri twitegura kuzabafashisha.”

Aba bagabo n'abagore bakinaga ari abasore bari guteretana n'inkumi n'uko babyitwaramo.
Aba bagabo n’abagore bakinaga ari abasore bari guteretana n’inkumi n’uko babyitwaramo.

Na none kandi, ngo hari umuturage wo mu Murenge wa Ruhashya wabatije umurima ungana na hegitari ebyiri. Abaturage bo muri uyu Murenge biyemeje kubafasha kuwutabiramo imyumbati binyujijwe mu muganda, kandi bari hafi kuwurangiza.

Aba Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bazatuzwa i Ruhashya, hamwe n’abandi bazatuzwa mu yindi Mirenge y’Akarere ka Huye uko ari 152, uretse gucumbikirwa no gushakirwa aho bazaba n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, banabonye n’izindi mfashanyo bakesha ubu buyobozi.

Muri zo harimo ubwisungane mu kwivuza bwa mituweri, inzitiramibu ndetse n’inkunga y’ingoboka y’amafaranga ibihumbi 15 kuri buri muntu, yacishijwe kuri konti bafunguriwe muri Sacco. Muri rusange amafaranga Akarere kabahaye bose angana na miriyoni imwe n’ibihumbi 935.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

igikorwa cy’urukundo n’urugwiro gikomeze kuturanga kuri aba bavandimwe birukanywe muri tanzania, tuberekeko murugo haruta kure mubuhungiro, kandi nizera neza ko leta haricyo iri kubateganyirizza cyo gutangira ubuzima burambye bwo muminsi irimbere.

kayijuka yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

dukomeze kwishakamo ibisubizo kandi duharanire kwigira kuko ak’imihana kaza imvura ihise

minique yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

nibicare batekane ubu bari iwabo kandi bafite uburenganzira busesuye ku gihugu cyabo erega kugira ubuyobozi bwiza ninacyo bivuze ubu u Rwanda si cya kirahure bahora bavuga ko cyuzuye.

Gasabo yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka