Abarezi bongeye gusaba ihahiro rijyanye n’ubushobozi bwabo

Kuba abarezi ari bamwe mu bakozi ba Leta bahembwa amafaranga makeye ugereranyije n’abandi ndetse n’ibiciro ku masoko ngo bituma babaho mu buzima bugoranye kandi bikaba byagira ingaruka ku bo bigisha bityo bakaba basaba ko Leta yabashyiriraho ihahiro ryihariye rijyanye n’ubushobozi bwabo.

Ni mu matariki ya mbere y’ukwezi mu masaha y’agasusuruko. Abanyeshuri bari mu ishuri ariko umwe mu barimukazi wo mu Karere ka Burera uyu munsi ntiyakoze yicaye mu nyubako koperative Umwalimu-SACCO, Ishami rya Musanze ikoreramo ategereje ko agerwaho akinjira mu biro by’ushinzwe inguzanyo kugira ngo asabe decouvert bakunda kwita “imanurambabura.”

Abarimu ngo ihahiro ryihariye rijyanye n'ubushobozi bwabo ni ryo ryabafasha guhangana n'ibiciro ku isoko.
Abarimu ngo ihahiro ryihariye rijyanye n’ubushobozi bwabo ni ryo ryabafasha guhangana n’ibiciro ku isoko.

Nyuma y’igihe gito abonye iyo decouvert y’ibihumbi 15 dufatana inzira tujyana ku isoko. Yemeza ko uretse kuguramo imboga n’utundi tuntu akeneye nta burisho nk’umuceri, akawunga n’ibindi byavamo.

Agira ati “Uretse kuguramo imboga n’utubuto duke tw’abana nta kindi napanga kuguramo, sinapangamo kugura imyenda y’umwana cyangwa umuceri ni ukuguramo utuboga duke n’imbuto nke nkarekeraho”.

Umushahara Umwarimu ugitangira akazi afata mu ntoki buri kwezi ngo ni ibihumbi 42, abarezi bemeza ko aya mafaranga ari make ukurikije ibiciro biri ku masoko.

Cyakora Itaka rya Minisitiri w’Intebe No 93/02 ryo ku wa 01 Werurwe 2013 riteganya ko umwarimu wize amashuri yisumbuye gusa ahebwa umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu n’icyenda (59,000FRWA).

Nubwo Leta ikora ibishoboka byose ngo abarimu bagire imibereho myiza birimo nko kuzamura umushahara no kubashyiriraho Koperative Umwalimu SACCO, abarezi bagaragaza ko kubaho bikibagoye.

Gusa, bavuga ko babonye ihahiro rusange rifite ibiciro byo hasi na bo babasha kurya nk’abandi kandi bagakora akazi kabo neza.

Ihahiro rusange ry'abarimu ngo ryatuma imibereho ya mwarimu n'umuryango we ihinduka.
Ihahiro rusange ry’abarimu ngo ryatuma imibereho ya mwarimu n’umuryango we ihinduka.

Mukarugwiza Beata, umurezi mu Karere ka Musanze, agira ati “Ihahiro ry’abarimu ni ngombwa kuko umushahara wa mwarimu ni muto, iyo tuwujyanye ku isoko guhangana n’abandi bafite imishahara minini usanga twe tugwamo dukorera ubusa."

Akomeza agira ati "Twicwa n’inzara ariko tukizirika umukanda tukemera tugakora. Turibonye ikibazo cy’inzara natwe cyakemuka wenda natwe tukabasha kurya tugakora akazi kacu keza”.

Nzikwirata Théogene, wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rubuye, na we ashimangira ko iryo hahiro rikenewe kuko umushahara muto afata wamufasha guhaha na we.

Ati “Ihahiro rusange ry’abarimu ryadufasha byinshi! Ukurikije umushahara mwarimu ahembwa, ugakurikiza ibiciro ku masoko mwarimu asa n’aho afite inzara muri rusange."

Akomeza avuga ko iryo hahiro ribayeho ku buryo mwarimu yajya agabanyirizwa ibiciro byabagirira akamaro kuko umwarimu na we yagira ubuzima bwiza kubera ko agashahara gatoya afata kagira icyo kamufasha no mu bindi.

Gusaba ihahiro rusange ku barimo ngo babishingira ku kuba abapolisi n’abasirikare barashyiriweho ihahiro nk’iryo mu rwego rwo kubafasha guhanga n’ibiciro byo ku isoko kubera umushahara muto.

Icyifuzo cy’ihahiro rusange ku barimu, si ubwa mbere kivuzwe kuko mu Ukuboza 2014 ubwo hizihizwaga umunsi wahariwe abarimu wizihizwa tariki ya 05/10, abarezi bakigejeje ku Munyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya, abemerera ko bagiye kukiganiraho n’inzego zitandukanye kugira ngo barebe icyakorwa.

Olivier Rwamukwaya, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n'Ayisumbuye, ubwo basabaga ihahiro bwa mbere yari yabizeje ko bagiye kubyigaho.
Olivier Rwamukwaya, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, ubwo basabaga ihahiro bwa mbere yari yabizeje ko bagiye kubyigaho.

Dukora iyi nkuru twagerageje kuvugana na Olivier Rwamukwaya, Umunyamabanga wa Leta muri MUNEDUC ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, inshuro zigera kuri ebyiri ntibyadukundira.

Cyakora mu bitekerezo binyuranye, hari n’abavuga ko abarimu ubwabo bakwishyira hamwe bagashinga iryo hahiro rusange bakoranye na banki. Icyakora ni umushinga mugari usaba ubushobozi buhanitse, kugira ngo bawugereho byafata igihe kitari gito.

Nk’uko imibare itangazwa na Minisiteri y’Uburezi ibigaragaza, abarimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye bari 65691 mu mwaka wa 2013, abo mu mashuri abanza bari 40589 ari bo bahembwa make cyane ugereranyije n’abo mu mashuri yisumbuye.

Ngo baramutse bashyiriweho ihahiro rusange byaba byiza kuri bo no ku miryango yabo muri rusange ariko bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi busanzwe kuko ayo mafaranga uko yazaga yinjiraga mu mifuka y’abacuruzi batandukanye.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubundi se habura iki ugereranije n’akamaro Ku umurezi?Nafashwe hato ikiri munda ye atabà aricyo ashyira mû mitwe y’abanyarwanda.Cyane KO ikirima ari ikiri mu nda.

vincent yanditse ku itariki ya: 4-03-2015  →  Musubize

ni byiza byatuma mwalimu yiteza imbere

patrick yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka