Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga
Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, Ngabonziza Albert, Bayisenge Emery, Nshutinamagara Ismael, Mugireneza Jean Baptiste, Mukunzi Yannick, Sekamana Maxime, 24. Ndahinduka Michel na Bigirimana Issa.


Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, kuri iki cyumweru ,wari mu rwego rw’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo mu gihe ikipe yari ihagarariye u Rwanda ari yo APR Fc yahuraga n’ikipe ya Liga Desportiva Muçulmana de Maputo .
Muri uyu mukino, igice cya mbere cyaje kurangira ari ubusa ku busa. Igice cya kabiri cyaje gutangira amakipe yose ashaka gutsinda ari naho ikipe ya Liga Desportiva Muçulmana de Maputo yaje guhita ibona igitego ku munota wa gatatu w’igice cya kabiri gitsinzwe na Moustapha Arnaldo hadji Ismail.
Ku munota wa 73, ikipe y ‘APR Fc yakuyemo umukinnyi Issa Bigirimana maze Sibomana Patrick Papy arinjira.
Ku munota wa 78 ni bwo nyuma y’umupira wari umaze akanya ucararacara hafi y’izamu, Umukinnyi Mubumbyi Barnabe wari wagiyemo asimbura Sekamana Sekamana Maxime yaje gutsinda igitego cyo kwishyura.

Nyuma yiminota itandatu gusa , ku munota wa 84 nibwo umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste yaje gutsinda igitego cya Kabiri, aba ari nako umukino urangira ari ibitego bibiri bya APR kuri kimwe.
Nyuma y’uyu mukino, mu kiganiro n’abanyamakuru, umutoza Mashami Vincent akaba yavuze ko yishimiye uko abakinnyi be bitwaye kandi ko kuba azahita ahura n’ikipe ya Al Ahly Atari umutwaro ukomeye kuko ari ikipe yo ku isi kimwe na APR Fc.
Mashami Vincent ati” Ndashimira abakinnyi banjye uko bitwaye, ubu icyo nshyize imbere ni imikino ya Shampiona ibiri dufite muri iki cyumweru nyuma yarangira ni ugukina n’Al Ahly kandi kuyitsinda birashoboka kimwe n’uko bitashoboka kuko si ikipe yo mu ijuru.”
Ku rundi ruhande, umutoza w’ikipe ya Liga Desportiva Muçulmana de Maputo,Luis Carvalha akaba yirenze kugira byinshi avuga ahubwo agatunga urutoki abasifuzi aho yagize ati “Ndashimira ikipe yanjye ndetse n’umusifuzi ,murakoze.”
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, ikipe ya APR Fc ikaba igomba guhura n’ikipe ya Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri ku wa 13 Werurwe 2015 i Kigali.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye reka mbwire uwo mutoza ko izo ari inzozi zumusazi. Kabone niyo Al Ahli yakinica ba mayibobo bayifana batsinda APR. Ubihakana azaze tuvugane nyuma yuwo mukino.
APR yacu izabikora.nimuze tuyishyigikire .kandi Imana izayifashe;ikuremoALahly
mujye mworoshya urusaku bafana bavandimwe mashami arabishoboye sostene arabishoboye mureke dufane u
rwanda ubukeba buzaba bugaruka nyuma y" urugendi turimo.
Bwana Kagabo nagirango nkwibutse ko urucira Mukaso rugatwara nyoko,rero witonde gusa ndabizi ko ikigutera kuvuga gutyo ari ububaabre bwa 4-0 ahubwo nkugiriye inama mwashaka umugabo wanyu wabarongoye APR mukamugisha inama akbbwir ibnga yakoresheje atsinda zamlek naho ibindi murimo murasmba
Gutsinda ntawe bidashimisha, ariko iyo mu nzira baguteze ikipe nk’iriya burya baba bakuvanyemo, ariko ntibabikubwire, kugirango uzagirengo ni wowe winaniwe. Gusa APR n’ubwo ntayifana, ariko iramutse ikuyemo Al Ahly nayikurira ingofero. Nibyo APR ishobora kuba ikomeye, ariko ni mu Rwanda gusa. Hari byinshi bituma bariya banya Giputa badusiga mu mupira w’amaguru ndetse no muri sport zose muri rusange. Ahubwo tuzarwanire ishema tuvemo kigabo tudasebye. Mbese wenda tukavamo tunganya ibitego, hagahabwa amanota uwatsinze byinshi hanze.
Ibyo Muvuga Ntibizaba kuko APR arikipe irenze iyo mufana mubyange cg mubyemere
Ubundi se hari uyobewe ko umupira ukinirwa ku isi?azashake ukuntu atarya amaseti,naho gutsinda al ahly byo mbaye mukuriye inzira ku murima
Imana izamfashe APR bayitsinde na nku 8-0 bizanshimisha nivamo;