Urukiko rukuru rwa gisirikare rwateye utwatsi ibyifuzo bya Col Byabagamba na bagenzi be

Urukiko rukuru rwa Gisirikare ruri i Kanombe rwategetse ko urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba, Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na Sgt (Rtd) Francois Kabayiza rwatangira kuburanishwa mu mizi bafunzwe, nubwo ku wa 24/02/2015 bari basabye kuburana bari hanze ya gereza.

Aba basirikare bari bamaze igihe bafunzwe by’agateganyo ku mpamvu z’uko bashoboraga kwica iperereza; bavuze ko niba iryo perereza ryararangiye nta mpamvu z’uko bakomeza gufungwa mu gihe cyo kuburana; ariko Urukiko rwasanze hari impungenge z’uko bashobora gutoroka.

Ubushinjacyaha bwakomeje kugaragaza ko hari impungenge ko aba bantu bakotsa igitutu abatangabuhamya cyangwa bagashaka uburyo bacika, ndetse ko bashinjwa ibyaha bikomeye bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu.

Col Tom Byabagamba, Brig Gen Frank Rusagara na Sgt Kabayiza imbere y'urukiko rukuru rwa Gisirikare.
Col Tom Byabagamba, Brig Gen Frank Rusagara na Sgt Kabayiza imbere y’urukiko rukuru rwa Gisirikare.

Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Me Gakunzi Musoni Valery wunganira Col Byabagamba, wagaragazaga ko umukiriya we yarekurwa kuko aho atuye ngo hazwi, ku buryo urukiko rwamubona igihe icyo ari cyo cyose rumukeneye, kandi ko nta bimenyetso byagaragajwe ko yacika.

Sgt Kabayiza wifuzaga kuburana ari hanze akabona uko yivuza indwara y’umwijima, nawe ntabwo yabyemerewe kuko ngo muri gereza aravuzwa neza, kandi agahabwa indyo yihariye igendanye n’uburwayi bwe.

Ku wa mbere tariki 02/03/2015, urubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba, Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara na Sgt (Rtd) Kabayiza Francois rwari rugiye gutangira kuburanishwa mu mizi, ariko bitewe n’uko bagaragaje ko batiteguye ndetse nta n’ababunganira mu mategeko bari kumwe nabo, urubanza rwahise rwimurirwa ku itariki ya 25/03/2015.

Col Tom Byabagamba ashinjwa gukwirakwiza nkana ibihuha no kugomesha rubanda akabangisha ubutegetsi buriho, gusebya Leta no guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye.

Brig Gen Frank Rusagara wari usanzwe yarashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, nawe ashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza nkana ibihuha bigomesha rubanda abangisha ubutegetsi, gusebya Leta, ndetse no gutunga imbunda n’amasasu mu buryo atabyemererwa n’amategeko.

Sgt Kabayiza François (nawe wari warasezerewe mu ngabo), we araregwa guhisha nkana ibimenyetso byashoboraga gufasha kugenza icyaha gikomeye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka