Gicumbi: Abaturage baremerewe no gutegekwa kubaka ibigega bya Biyogazi
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi baravuga ko nta bushobozi bafite bwo kubona amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 basabwa ngo babashe kubaka ibigega bya Biyogazi.
Ni nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwemeje ko buri muturage utunze inka ebyiri mu rugo rwe agomba kubaka ikigega cya Biyogazi.
Nkurunzinza Etienne, umwe muri abo baturage, atangaza ko uruhare asabwa rungana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 ari runini ku buryo atabasha kuyabona nubwo yoroye inka ebyiri.
Yagize ati “nubwo noroye se ubu nakurahe amafaranga ibihumbi 300 yo kugura iyo sima n’ayo mabuye ndetse n’uwo mucanga?”

Asanga no kubona amafaranga yo kwishyura umufundi bitamworohera kuko atabasha no kwinjiza amafaranga igihumbi ku munsi mu rugo rwe.
Gusa avuga ko inka ziramutse zibyaye batangira kwizigama byibura akazareba ko ayo mafaranga yazayabona, akifuza ko ubuyobozi bw’akarere bwakongera amafaranga ibihumbi 300 bugenera umuturage nk’ubufasha bwo kugera kuri iyo Biyogazi.
Uwitwa Ndungutse Emmanuel nawe asanga aya mafaranga ibihumbi 300 asabwa nk’uruhare rwe ngo yubakirwe ikigega cya Biyogazi ari menshi kuyabonera rimwe byamugora.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre avuga ko nubwo abaturage bagaragaza ko amafaranga basabwa mu kubaka Biyogazi ari menshi we abona bashobora kuyabona, ngo kuko ayo mafaranga umuturage adasabwa kuyatanga mu ntoki yose ahubwo asabwa kuyatanga mu bikoresho.

Bimwe mu bikoresho nk’amabuye n’umucanga avuga ko umuturage yagombye kubitoragura no kubikura mu mazi hafi yaho atuye.
Ati “umucanga bawukura mu mazi naho amabuye ashobora kuyatoragura hafi y’aho atuye kandi atayaguze”.
Avuga ko ibyiza bya biyogazi ari byinshi harimo kugabanyiriza abagore imvune igihe batetse kuko atazaba yenyegeza cyangwa avuna inkwi, no kuba igihe cyakoreshwaga mu gutora inkwi gikoreshwa mu mirimo iteza imbere urugo.
Biyogazi kandi ngo yongera isuku n’amajyambere mu rugo, igafasha mu kugabanya indwara zituruka ku mwanda no ku myotsi nk’iz’imyanya y’ubuhumekero n’iz’amaso.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ako ni akarengane.kuba umuturage afite inka ebyiri ntibivuze ko afite ubushobozi bwo kubaka biyogaz.