Abanyeshuri ba INILAK bagiye gushyiraho ikigega cyo kurihira bagenzi babo batishoboye
Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’Abalayiki b’Ababadiventisiti (INILAK) bagiye gushyiraho ikigega bazajya batangamo umusanzu wo gufasha kwishyurira amafaranga y’ishuri bagenzi babo badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira.
Iki gikorwa cyari cyaratangiye ariko gikorwa na bamwe ariko kuri ubu kigiye gukwirakwizwa mu kigo hose, nk’uko Claude Ndahiro Umurage yatangaje ko biri mu mihigo abayobozi bashya b’abanyeshuri biyemeje kuzahigura, ubwo yarahiraga kuzuza inshingano ze kuri iki cyumweru tariki 1/3/2015.

Yagize ati “Tuzajya dufasha kwishyura amafaranga y’ishuri kubera ikigega tuzashyiraho gishinzwe gutera inkunga abanyeshuri bacikishirije ishuri kubera kutabona amafaranga. Umusanzu uzajya uturuka mu banyeshuri muri rusange, kugira ngo ufashe abanyeshuri bababaye kurenza abandi nyamara bari basanzwe ari abahanga.”
Ndahiro ugiye kuyiborq abandi banyeshuri mu gihe cy’umwaka yatangaje ko bazaharanira ko iri shuri rigira uburezi bufite ireme kandi n’abanyeshuri bakabigiramo uruhare. Yatangaje ko komite nshya yaniyemeje gukora ubuvugizi abanyeshuri bakabonera amanota yabo igihe.

INILAK ni imw muri kaminuza ikora ibikorwa byo gufasha abaturage bayituriye biganjemo abatishoboye, iyi gahunda nayo ngo ntizahagarara kuko ubuyobozi bushya buzihatira ko ibyagezweho byiza bitasubira inyuma.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
IGITEKELEZO CYABAGABO INILAK TWESE TULIKUMWE.
Tukurinyuma Ndahiro.
Claude nukuri urabikwiye umutima wawe mwiza ugira uzabigushoboza
nibyiza ark c ko mutatugezaho uko uwo musanzu uzajya utangwa cg se hazakurizwa iki mukumenya abatishoboye .murakoze kd courage
yego sha urakagabo peee courage muhungu wanjye ufitimpano p
i proud of you
Courage Ndahiro Imana izabibafashemo so wonwijuru azabahemba ntakabuzamufite umugambi mwiza cyane nabandi turebereho nukuri