Ruli: Hatoraguwe umurambo mu mugezi wa Nyabarongo
Mu gitondo cyo ku wa 02/03/2015, mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke hatoraguwe umurambo w’umugore w’imyaka 52 witwa Anastasie Mukangeruka, bivugwa ko yaraye atwawe n’umugezi wa Nyabarongo mu ijoro ryo ku wa 01/03/2015 ubwo yari avanye n’umugabo we mu kabari, akaza kumusigaho intambwe nyuma umugabo akamushaka akamubura.
Umugabo wa nyakwigendera witwa Faustin Hanyuzimpfura ngo akimara kubura umugore we yahise abimenyesha abo baturanye bakomeza kumushaka kugeza aho bamubonye mu mugezi wa Nyabarongo mu gitondo.
Mukangeruka wari utuye mu Kagari ka Gikingo mu Murenge wa Ruli ngo ubusinzi bushobora kuba aribwo bwihishe inyuma y’urupfu rwe, kuko uretse kuba nta kimenyetso kigaragaza ko yishwe ngo ejo yiriranwe n’umugabo we mu kabari gaherereye mu Gasantere ka Gahira kari mu Kagari ka Jango.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Félicien Cyubahiro, nyuma yo kwemeza amakuru y’urupfu rwa Mukangeruka yasobanuye ko bishoboka cyane ko nyakwigendera yaba yaguye mu mugezi bitewe n’uko yari yasinze.
Akomeza asaba abaturage kureka kujya bakoresha inzira z’ubusamo kugira ngo bagere iyo bagiye vuba ahubwo bakanyura ku kiraro cyabubakiwe nubwo bisaba kuzenguruka, ariko bikabarinda guhura n’impanuka za hato na hato kuko akenshi abagwa mu mugezi baba batanyuze kuri icyo kiraro.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Umugabo yakoze amakosa yo gusiga umugore inyuma kd bwije none bikurijwemo kubura urubavu rwe ni bihangane imana imuhe iruhuko ridashira.
UMUGABOWIWE.NIYIHANGANE.KUKO.URUPFU.GUMUNTUBIRAGENDANA.ARIKO.NASABAKO..UMUNTUYONWA..AGATAHAKARE.KUKO.IYO.ATAHAKARE.WOSANGAYARIKUHABONA.JEWE.NARAHACIYE.SAKUMINENBYIRIYIJORO.ARIKO.IYATABA.IMANA.SINARIKUHARENGA.ARIKONTAKUNDIVYAMAVYABAYENUKWIHANGANAAA.,SAWAMUKORESHEKWIHANGANA