Gisagara: Gikonko ngo nta munyeshuri uzongera kubura ifunguro ku ishuri
Nyuma y’uko ababyeyi barerera mu ishuri rya GS Gasagara riherereye mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara babonye ko batoroherwa no gutanga umusanzu ugenewe ifunguro ry’abanyeshuri, bahisemo guhingira hamwe bityo ngo ntihakagire ubura ifunguro.
Ni mu gikorwa cy’umuganda cyabaye kuri uyu wagatandatu tariki 28 Gashyantare 2015, aho abanyeshuri barererwa muri G.S Gasagara bafatanyije n’ababyeyi babo, bahinze umurima uri ku buso bwa hegitari 3, bawuteramo soya igamije kuzajya ifasha mu kugaburira abanyeshuri ku manywa, muri gahunda ya School feeding.

Ubusanzwe buri mubyeyi yasabwaga gutanga amafaranga ibihumbi 3000 ku kwezi akaba ibihumbi 9000 ku gihembwe. Ababyeyi bavuga ko bitoroshye kuyabona ndetse ko hari n’abatekereje gukura abana mu mashuri kubera kubura aya mafaranga.
Ku rundi ruhande na bwo ngo ugasanga hari abana bicirwa n’inzara ku ishuri kubera kuba batarishyuye.
Nyirarukundo Pascasie, umwe muri aba babyeyi, agira ati “Aya mafaranga ntiwayabona ngo unabone mituel z’urugo rwose ngo unagerekeho ibindi bibazo byose by’urugo. Njye rwose iyo ntagira abakomeje kunsunika bantera imbaraga umwana mbanaramuhagaritse akarivamo.”
Bavuga ariko ko bigenda byoroha kubera ingamba zafashwe zo gushyira hamwe bagashakira hamwe uko abana bajya bagaburirwa.
Rucyahana François, umwe muri abo babyeyi na we ati “Dore uyu murima turi guhinga tuwejejemo ibigori none ubu dushyizemo soya, ibi rero ni igikorwa cy’ingirakamaro kuko nta mwana uzongera kwicwa n’inzara kandi ishuri rifite ibiribwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko, Kayumba Ignace, na we avuga ko ari igikorwa gifite akamaro cyane kandi kizafasha abana n’ababyeyi. Avuga ko n’ubwo kitazakuraho umusanzu w’amafaranga watangwaga ariko hari ibikemutse.
Ati “Umusanzu uzagumaho ndetse tuzanakomeza ubukangurambaga, ariko ku mubyeyi utawubonye ntibizabuza umwana guhabwa ifunguro ku ishuri kuko ibyo kurya bizajya biba bihari bihagije.”
Iyi gahunda yo guha abanyeshuri ifunguro rya saa sita, mu rwunge rw’amashuri rwa Gasagara ireba abagera kuri 252.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
That’s good. Ni byiza gushyigikira no kuvugurura imirire y’abana bacu kugira NGO beige neza.