Ku wa 01/03/2015 ubwo ikipe Rayon Sports yakiraga Panthere du Ndé mu mukino wo kwishyura, umukinnyi wayo Isaac Muganza, ku munota wa 13 w’umukino, yayitsindiye igitego kimwe rukumbi cyagaragaye muri uyu mukino, kiyongera ku cyo Leon Uwambazimana yari yayitsindiye mu mukino ubanza.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Sosthene Habimana yatangaje ko yishimiye uko bitwaye muri iyi mikino ibiri nyuma y’aho umukino wa mbere bawukinnye aribwo bakiva mu bihe bibi bamaze imikino icumi badatsinda, ndetse n’uwa kabiri bakaba bawukinnye nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya APR FC ibitego bine ku busa.
Yakomeje agira ati “Iyi kipe yaduhaye akazi gakomeye kuko yaratugoye, nyuma y’igihe twari tumaze tudatsinda, ariko abasore bacu barabyirengangije ahubwo bibaha ingufu zo gutsinda iyi mikino yombi. Naho ikipe ya Zamalek ni ikipe twubaha niyo mpamvu tugiye gutegura cyane kuko amateka siyo atsinda”.

Umutoza w’ikipe ya Panthere du Ndé we asanga ikipe ya Rayon Sports ifite akazi gakomeye mu Misiri, ariko anashima bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo kapiteni Fuadi Ndayisenga, Peter Otema na Faustin Usengimana.
Ati “Ikipe ya Rayon Sports ndayisaba gutegura cyane kuko ifite akazi gakomeye mu Misiri, ni ikipe yakinnye neza, ifite abakinnyi bangoye barimo Kapiteni wabo, uwari wambaye 17 (Otema) n’umusore wari wambaye 15 (Faustin) yatumye ba rutahizamu banjye ntacyo bakora”.

Nyuma yo gusezerera ikipe ya Panthère du Ndé, Rayon Sports izakurikizaho ikipe ya Zamalek yo mu Misiri hagati y’itariki ya 13-15/03/2015.
Ikipe ya Zamalek yatwaye igikombe cya CAF Confederation Cup mu mwaka wa 2000 ndetse inegukana igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions league) inshuro eshanu muri 1984, 1986, 1993, 1996 na 2002.
Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric, Ndayisenga Fuad, Manzi Sincere Huberto, Tubane James, Usengimana Faustin, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Ndatimana Robert, Muganza Isaac, Uwambazimana Leon na Peter Otema.

Panthère du Ndé: Fodjo Lali Theo, Kout Kout, Meuteng Meuteng, Mbondi Som Zachee, Djumo Djumo, Eyoum Ebonge Francois, Ngayaou Ngayaou, Meyong A Etong Alfred, Abogo Franck, Nfor Nelson Tata na Jean Nlo.
Andi mafoto:








Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
REYONIKOMEREZAHOTWE ABAFANATUYIRINYUMA.
Twishimiye iyi nsinzi. Ikipe yacu niyitegure neza na hariya tuzitwareyo neza tubatsinze bibiri zeru.
félicitations Rayon.
Kugera kure siko kubirangiza.
nibakomerezaho turabashyigikiye
nibakomereze aho tubarinyuma
nyuma yo kwandagaza gasenyi tugakubitira ahareba inzega liga de Maputo igihe niki cyo kugerera mukebo allhily aho twagereye mwene wabo Zamalek,naho Rayon nibegere shebuja APR bababwire ibanga ryo gutsinda zamalek