Nkombo: Borojwe inkoko ngo batangire gutekereza imishinga itari ubuhinzi n’uburobyi
Abagore bo ku kirwa cya Ishwa giherereye mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bibumbiye mu itsinda ry’abantu 10 ryitwa “Ishwa nziza” borojwe Inkoko 50 mu rwego rwo kubatinyura kwikorera ngo biteze imbere, ku wa 28/02/2015.
Ubusanzwe abatuye ku kirwa cya Ishwa batungwa ahanini n’umwuga w’uburobyi ndetse n’ubuhinzi, akaba ari muri urwo rwego umushinga wa LECOCHON LTD utegamiye kuri Leta wifuje kuboroza ayo matungo kugira ngo abashe kubunganira muri ibyo bikorwa byabo bya buri munsi.
Aba bagore biganjemo abakecuru bavuga ko mu buzima bwabo batigeze borora amatungo yaba amagufi cyangwa amaremare, bakavuga ko kuba bahawe inkoko imibereho yabo igiye guhinduka bakarushaho gutera imbere, nk’uko bamwe muri bo barimo Kwitonda Floride na Budesiyana babitangarije Kigali Today.

Aha kandi banavuga ko bafite icyizere cy’uko zizabageza no ku matungo yisumbuyeho nk’ihene n’ingurube mu gihe azaba yabahiriye akororoka neza nk’uko babyifuza.
Ntivuguruzwa Geneviève, umuyobozi w’uyu mushinga LECOCHON LTD avuga ko impamvu batekereje koroza aba baturage ari uko basa n’abakiri inyuma mu bindi bikorwa aho bumva ko batungwa n’umwuga w’uburobyi gusa, hakaba hitezwe ko umusaruro w’inkoko borojwe uzabafasha mu kurushaho kwiteza imbere mu bindi bikorwa bitandukanye n’uburobyi basanzwe bazi ko ariyo makiriro yabo.
Umuyobozi w’Akagari ka Ishwa, Manigabe Philbert yasabye aba baturage bahawe inkoko kuzibyaza umusaruro bazifata neza kugira ngo zibe imbarutso y’iterambere ryabo, ndetse yijeza ababaterankunga kuzakomeza kuzikurikirana kugira ngo zizabashe kugeza aba baturage ku iterambere.

Igikorwa cyo koroza aba bagore cyatwaye amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 400 aho buri mugore uri muri iri tsinda ry’abantu 10 yahawe inkoko 5 zirimo inkokokazi 4 n’isake 1.
Nubwo ku ikubitiro uyu mushinga watangiriye ku bworozi bw’inkoko, ngo mu bihe bitarambiranye ufite gahunda yo gukomeza kubateza imbere no mu bundi bworozi bw’ingurube n’inkwavu buberanye n’icyo kirwa.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nishimiye ko uno mushinga nshoboye kuwushyira mu bikorwa mu gihe gito, nkaba nshimira abayobozi babidufashijemo, harimo umuyobozi w’akagari ka Ishywa, Philbert Manigabe, n’umuyobozi wa ADEPR Ishywa, Rev. Pasteur Nsengiyumva. Uyu mushinga nteganya kuwukora mu tugari twose two mu kirwa cya Nkombo no mu kirwa cya Gihaya.