Gatumba: Abarema isoko rya Rusumo bagiye gusubizwa
Nyuma y’igihe kinini abarema isoko rya Rusumo riri mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero basaba ko bakubakirwa isoko rya kijyambere, ubu imirimo yo kuryubaka yamaze gutangira.
Abarema iri soko biganjemo abacuruza imyambaro n’ibiribwa bavuga ko bashimishijwe cyane n’uko bagiye kujya bacuruza bafite umutekano w’ibicuruzwa byabo.

Gatumba ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Ngororero irimo ibikorwa by’ubucuruzi byinshi aho iza ku mwanya wa gatatu, nyuma ya Ngororero na Kabaya. Ibyo bituma abarema isoko riremera muri uyu murenge baba benshi ndetse baturutse imihanda yose.
Kubera ubwinshi bw’abarema iri soko kandi rikaba ryakoreraga ahantu hatisanzuye, abarirema bari barariciyemo ibice bibiri, igice kimwe cyiganjemo abacuruza imyenda bayitandika ku nkengero z’umuhanda ndetse bamwe bakanawugeramo ku buryo byateza impanuka.

Sebagabo Innocent, umwe mu bacururiza mu isoko rya Rusumo avuga ko bishimiye ko ubuyobozi bw’akarere bwumvise ubusabe bwabo, biteganyijwe ko rizuzura muri nyakanga 2015.
Mu mwaka wa 2012, nibwo ubuyobozi bw’akarere bwari bwemereye abatuye uyu murenge n’abarema iri soko kuryubaka. Iri soko rije ari irya 6 mu masoko ya kijyambere abarirwa muri aka karere.

Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibikorwaremezo inkingi y’amajyambere
ni byiza rwose iri soko ry’iwacu baryukake ndabyishimiye cyane!
Gatumba Oyeee! oye! oye!