Aba bakinnyi ngo bari bizejwe n’ubuyobozi bw’ikipe ko bazahembwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri ariko ngo bageze ku itariki ya 2/03/2015 batarabona amafaranga yabo y’ukwezi kwa mbere n’ukwa kabiri ari yo ntandaro yo guhagarika imyitozo.
Mu ibaruwa ubuyobozi bwa Espoir FC bwandikiye Akarere ka Rusizi bwagaragaje ko abakinnyi bahagaritse imyitozo kandi bavuga ko batazakina umukino bari kwitegura uzabahuza n’ikipe ya Rayon Sport uzaba tariki ya 07/03/2015 batarahembwa.

Ikindi bagaragaza muri iyi baruwa ngo ni uko bashonje bityo batabasha gukina batariye dore ko ngo umukinnyi agomba kubona imbaraga zo gukina ari uko yariye neza.
Perezida w’ikipe ya Espoir FC, Gatera Egide yemereye Kigali Today ko abakinnyi bahagaritse imyitozo kuko ngo amezi abiri ashize badahembwa kubera ikibazo cy’amikoro, gusa ngo bagiye kugerageza barebe ko bahembwa kuko ngo no mu buzima busanzwe ntawakora atariye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Muhawenimana Euphrem avuga ko atazi impamvu bahagaritse imikino icyakora ngo nabo babonye ibaruwa bandikiwe n’iyo kipe bavuga ko bahagaritse imikino.

Akomeza avuga ko iyi kipe itakagombye gutegereza ko imishara yabo iva mu karere gusa kuko inzego zose zigomba gufatanya kuyiteza imbere. Akarere ngo kagerageza kugaragaza uruhare rwako mu kuyitera inkunga ariko izindi mpande ntizigire icyo zikora, kandi nako ari umuterankunga nk’abandi.
Buri mukozi w’Akarere ka Rusizi hari amafaranga akatwa ku mushahara buri kwezi iyo ateranyijwe akangana na miliyoni zisaga ebyiri, uyu muyobozi akavuga ko yakagombye guherwaho bashaka n’abandi baterankunga kugira ngo ikipe ikomeze kubaho.
Muhawenimana avuga ko ingengo y’imari akarere kari kageneye Espoir FC yarangiye bityo bagasaba abanyamabanki, abafana, n’abandi baturage bayikunda gutanga umusanzu mu kuzamura ikipe yabo, kuko ngo byaba bibabaje kumva ikipe ya Espoir FC yasenyutse cyangwa yahagaritse imikino.
Akarere ka Rusizi gatanga miliyoni 5 n’ibihumbi 300 buri kwezi ku ikipe ya Espoir FC, hatabariwemo ibindi ikenera iyo yagiye gukina.
Musabwa Euphrem
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nibabahembe
Yee rayonsport igiye kuza, abakinnyi batangiye gutera ubwoba ko nibadahembwa batazakina, kubera ko kuri iyi match baba biteguye kwinjiza amafranga menshi. Gusa ikibazo kiri mu makipe yacu, ntabwo aba aya nyuma kubera ko ari abaswa, ahubwo biterwa no uhembwa nabi. reba nk’ubu ibiri mu mutwe ni ugusaba umushahara, aho gutegura match. Abayobozi b’amakipe bajye bashyira mu gaciro, kuko ikirima ari ikiri mu nda.