Burera: Kujya muri Uganda batazi ikibajyanye ngo biri mu ntandaro z’icuruzwa ry’abantu

Abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage bo mu Karere ka Burera barasabwa kurwanya icuruzwa ry’abantu rigaragara ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, batanga amakuru kandi banandika abaturage bose mu ikaye y’umudugudu.

Barasabwa ibi mu gihe kuri uwo mupaka hakunze gufatirwa abantu cyane cyane urubyiruko bavuga ko bagiye muri Uganda gukora akazi nyamara batazi icyo bagiye gukorayo uretse gusa gukurikira ababajyanyeyo batanabazi.

Ku Mupaka wa Cyanika ngo hafatirwa abantu benshi cyane cyane urubyiruko ngo baba bashutswe ngo bagiye gushakirwa akazi muri Uganda.
Ku Mupaka wa Cyanika ngo hafatirwa abantu benshi cyane cyane urubyiruko ngo baba bashutswe ngo bagiye gushakirwa akazi muri Uganda.

Gatarama Benoit, uhagarariye ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko abafatiwe ku mupaka muri ubwo buryo basubizwayo bakabanza bakamenya abari babajyanye muri Uganda abo ari bo ndetse n’icyo bari bagiye gukorayo.

Usibye abo bafatirwa ku mupaka ngo hari n’abandi banyura mu nzira zitazwi kuri uwo mupaka bakagera muri Uganda, bagafatirwayo bakagarurwa mu Rwanda. Babazwa aho bari bari cyangwa icyo bakoragayo ntibabisobanure neza.

Akomeza avuga ko icuruzwa ry’abantu ari aho rihera. Ngo ni ngombwa ko abantu cyane cyane urubyiruko birinda ababashuka ngo bagiye kubashakira akazi.

Agira ati “Iyo umubajije aho yari agiye akubwira ko hari telefone yamuhamagaye, y’umuntu ufite izina ritabaho, atanashaka ngo umenye, wamwijeje akazi, wamubaza n’ako kazi ntakakubwire.”

Umuyobozi w'Ibiro by'Abinjira n'Abasohoka mu Ntara y'Amajyaruguru abayobozi b'inzego z'ibanze gukoresha ikaye y'abanjira n'abasohoka y'umudugudu mu rwego rwo guhangana n'ikibazo cy'icuruzwa ry'abantu.
Umuyobozi w’Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru abayobozi b’inzego z’ibanze gukoresha ikaye y’abanjira n’abasohoka y’umudugudu mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu.

Akomeza avuga ko ingero z’abantu nk’abo zigaragara cyane. Yongeraho ko iyo umuntu ajyanywe muri ubwo buryo akagera mu gihugu kitari icye, atazi umujyanye, nta byangombwa afite, nta n’uwo yabona wamutabara, byoroshye ko abamujyanye bamukoresha icyo bashaka.

Gatarama, ubwo yaganirizaga abaturage bari bitabiriye umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2015, wabereye ku mupaka wa Cyanika, yavuze ko icuruzwa ry’abantu ryacika abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage bafatanyije kurirwanya.

Abaturage bakajya bandikwa mu ikayi y’umudugudu kugira ngo hamenyekane abaharaye, abataharaye ndetse n’abatakihaba. Kandi umuntu uwo ari we wese yabura mu mudugudu bagatanga amakuru kugira ngo ashakishwe.

Mu myaka ishize, mu karere ka Burera, hari bamwe bahafatiwe bagiye kugurisha abantu muri Uganda.

Aba bana b'abakobwa bafashwe muri 2012 ngo bagiye kugurishwa muri Uganda.
Aba bana b’abakobwa bafashwe muri 2012 ngo bagiye kugurishwa muri Uganda.

Mu Ugushyingo 2012 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera yataye muri yombi umugore witwa Akumuntu Josiane, wari ugiye kujyana muri Uganda abana b’abakobwa batanu bo mu Karere ka Burera. Abo bana, bari bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 13 na 15.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2012 na bwo umugore witwa Uwikunda Beatrice yafatiwe muri Uganda agiye kugurisha umwana w’uruhinja yari yibye mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 2 )

IBI BINTU BIRABABAJE CYANE PE,ARIKO USANGA AKENSHI BITERWA N,IBURA RY,AKAZI RYUGARIJE URUBYIRUKO.GUSA URUBYIRUKO RUKWIYE KUBA MASO KKO ABESHI BABAZANA HANO UGANDA SI IMPUHWE BABAFITIYE AHUBWO N,IHOHOTERWA RIKABIJE KUKO ABENSHI USANGA ARI ABATURAGE BATIZE BABIKORA.,MURABE MASO RUBYIRUKO NKUNDA.

MUKAHIRWA Alphonsine yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

NJYEUKOMBIBONA BAKWIYE KURYABAFATABAGAFUNGWA

NSENGIYUMVADADIEL yanditse ku itariki ya: 2-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka