Guhera kuri uyu wa gatanu taliki ya 16/10 kugeza taliki ya 18/10/2015,mu Rwanda hakinwaga imikino y’umunsi wa gatanu wa Shampiona y’icyiciro cya mbere,aho ikipe ya AS Kigali yatsinze Muhanga ibitego 2-0,bigatuma yicara ku mwanya wa mbere by’agateganyo.
Umukino wari witezwe na benshi, ni umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu,aho ikipe ya Police Fc yari yakiriye Rayon Sports,maze amakipe yombi aza kunganya igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Kicukiro.
Muri uyu mukino wanagaragayemo ishyaka ryinshi ku makipe yombi,ikipe ya Rayon Sports niyo yaje gufungura amazamu mu gice cya mbere, ku gitego cyatsinzwe na Davis Kasirye,bituma anuzuza ibitego 4 muri shampiona.


Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya Police Fc yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe kuri Penaliti,nyuma y’aho Songa Isaie yari ategewe mu rubuga rw’amahina na Niyonzima Olivier Sefu,maze Songa Isaie aza no kuyiterera,bituma nawe ahita yuzuza ibitego bine muri shampiona.

Imikino yose y’umunsi wa 5
Ku wa gatanu
AS Muhanga 0-2 AS Kigali
SC Kiyovu 2-0 Marines
Ku wa Gatandatu
Espoir FC 1-0 Musanze FC
Police FC 1-1 Rayon Sports FC
APR FC 1-0 Rwamagana City FC
Ku cyumweru
Mukura VS 2-1 Sunrise FC
Bugesera FC 0-0 Amagaju FC
Etincelles FC 0-2 Gicumbi FC
Urutonde rwa Shampiona

Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
APR FC niyihangane yongere ing ufu 2 kuko iri kuturwaza umutima nkabafana bayo sawa ibihe byiza.