Bafite umushinga wo gukora ibicanwa mu bisigazwa by’umuceri
Uruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri (MRPC), rufite umushinga wo gukora ibicanwa byitwa “briquettes” mu bishogoshogo basaruraho umuceri n’ibishishwa byawo.
Niyongira Uziel, umuyobozi wa MRPC atangaza ko uyu mushinga bawutekereje nyuma yo kubona ko ibishishwa by’umuceri bita “gasenyi” bimaze gukora ikirundo kinini inyuma y’uruganda; uretse bike bijyanwa n’abatwika amatafari n’amategura.

Aragira ati “Twatekereje ikintu twakora ngo tubyaze umusaruro ibyo bishishwa byose, tubanza gutekereza gukoramo ingufu z’amashanyarazi ariko tubura ubitwigira, duhitamo uwo gukora ibicanwa bya briquettes kuko hari n’ahandi batangiye kuzikora”.
Mu gihe cy’isarurura, ibishogoshogo by’umuceri abahinzi babirunda mu mirima ngo bazabikoremo ifumbire y’imborera cyangwa bakajya kubisasiza insina cyangwa kawa.
Mukamusoni Francine, Umuyobozi wa Koperative y’Abahinzi b’Umuceri, ahamya ko habonetse uburyo bwo kubyaza ibisigazwa umusaruro n’abahinzi babyungukiramo kuko koperative ifite imigabane mu ruganda ingana na 38%.

Gukora briquettes mu bisigazwa by’umuceri bizaba kimwe mu bisubizo ku kibazo cy’inkwi nk’ingufu zikoreshwa n’Abanyarwanda benshi mu guteka.
MRPC irateganya kugura imashini yajya itunganya ibisigazwa bipima kilogarama 500 ku isaha, briquettes zivuyemo zigacuruzwa mu bigo bikenera ibicanwa cyane nk’amashuri n’amagereza ndetse no mu baturage.

Nubwo umushinga utaratangira, uruganda rurawuteganya vuba kuko uri mu mihigo y’akarere yo kurengera ibidukikije mu mwaka w’ingengo y’imari 2015/2016. Ibiciro n’isoko ibi bicanwa bizabonekaho ntibiratangazwa ariko ngo bizajyana n’ubushobozi bw’abaturage ndetse n’igishoro kizakenerwa mu gukora briquettes.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndabashimiye kugikorwa cyanyu cyindashyikirwa ark c birashobokako uwabasha kubona ibyo bishishwa wese yashobora kwikorera izo briquette?
yakwifashisha iki?
Murakoze.
ndabaramukije,mbega nivyaba atari ibanga mwotubwira aho canke uko twomenya gutegura ivyobikoresho vyogucana?