Stromae yishimiye kongera kugaruka ku ivuko - AMAFOTO
Nyuma y’amasaha macye ageze mu Rwanda Umuhanzi Stromae yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, aho yagaragaje ko yishimiye kugaruka mu Rwanda.
Twabahitiyemo amwe mu mafoto yaranze iki kiganiro.

Aha yabyinaga kinyarwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yaranzwe n’akanyamunezaneza.

Icyumba cyaberagamo ikiganiro n’abanyamakuru cyari cyuzuye.

Yasubije ibibazo bitandukanye ku gitaramo ateganya no ku buzima bwe muri rusange.

Ari abakora mu itangazamakuru n’abatarikoramo bari baje kwirebera umuhanzi w’Ikirangirire ukomoka mu Rwanda.

Iki kiganiro cyabaye nyuma y’amasaha menshi abanyamakuru n’abandi bakunzi be bari bamutegereje.

Abantu batandukanye n’abaturutse i Burayi bari bakitabiriye.

Yagaragaje ubunyamwuga asubiza byinshi mu bibazo yabajijwe ntacyo yirengagiza.

Maman we umubyara nawe ari mu bamuherekeje.

Mubyara we wari muri iyi nama yamusabye ko babyinana kinyarwanda indirimbo Papaoutai.

N’abanyamhanga bamubazaga icyo bashaka.

Aha Mike Karangwa umwe mu bategura ibihembo bya Salax mu Rwanda amushyikiriza igihembo yegukanye muri 2013 nk’umuhanzi bwiza w’Umunyarwanda uba hanze.

Lucky wakiriye iki gihembo akanakibika yabashije kwifotoranya nawe.

Mike Karangwa yari yabanje gusaba Stromae kumushyikiriza igihembo cye cya Salax Awards yabonye 2013.

Aha yari arangije ikiganiro n’abanyamakuru ari gusezera abakitabiriye.

umwe mubasore bashinzwe umutekano we mbere gato yuko yinjira ahabereye prees confrence ni uko yarahagaze.

Abashinzwe umutekano we mugihe cya preess confrence ni uko bahagaze.
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Aracyari muto pee
Abanyamakuru ba hano babuze akazi! Uriya mwana niwe wabahuruje?Hari ibindi bibazo bireba igihugu kurenza Stromae
Stromae murwagasabo arisanga mubanyarwanda turamwishimiye kandi akomeze atere imbere