Kuri uyu wa gatanu nibwo aba bayobozi bashya bashyizweho, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ibi bitaro Murenzi Hassan, akemeza bahise bahabwa ububasha bwo gutangira gukora kugira ngo serivisi zahatangirwaga zidahagarara.

Yagize ati “ Bakimara gufungwa inama y’ubutegetsi yateranye dushyiraho ab’agateganyo ngo abarwayi bataharenganira. Twandikiye amabanki tubasaba guhindura abasinyateri kugira ngo imiti n’ibindi bitabura mu bitaro.”
Murenzi yemeza ko ubu imirimo igenda neza nta kibazo, kuko imiti iboneka n’imodoka z’imbangukiragutabara byose bibona ibyangombwa kugira ngo bikore akazi kabyo.
Ngabire Tresor wari usanzwe ahagarariye abaganga niwe yagizwe umuyobozi w’ibitaro by’agateganyo, naho Mbabazi Peace wari ushinzwe abakozi agirwa ushinzwe imari n’ubutegetsi.

Basimbuye Dr. Ruhirwa Rudoviko wari umuyobozi w’ibitaro na Niyonzima Laurent wari ushinzwe imari n’ubutegetsi, bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2015 bakekwaho kunyereza amafaranga miliyoni 70.
Ayo mafaranga yatanzwe n’umushinga Global Fund yari agenewe ubukangurambaga ku kurwanya imirire mibi.
Yagombaga gukoreshwa mu mahugurwa ku bajyanama b’ubuzima nabo bakajya kwigisha abaturage, kugira ngo imirire mibi igaragara cyane mu bana bari munsi y’imyaka itanu iranduke.
Mukuba Senghor wari umugenzuzi w’ibikorwa bya Global Fund na Habyarimana Celestin wari umubitsi w’amafaranga aturutse mu mishinga ifasha ibitaro, bo bahise baburirwa irengero nyuma y’igenzuramutungo.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimiye cyane kubw’ubushishozi bwanyu mu miyoborere y’ibitaro ndetse nimbaraga nyinshi mushyira mu guteza imbere ubuzima n’imibereho by’abaturage ba Nyagatare n’abanyarwanda muri rusange.