Transform Africa2015 irashakirwamo miliyari 300USD yo kuzamura ikoranabuhanga
Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yasabye inama mpuzamahanga ibera i Kigali (Transform Africa2015) kuva tariki 19-21, gushaka ahaboneka miliyari 300 y’amadolari bitarenze 2020.
Ministiri w’Intebe yavuze ko aya mafaranga azashorwa mu kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’ikoranabuhanga no guteza imbere ubufatanye bw’Afurika.

Yabwiye abitabiriye iyi nama ati ”Ndabasaba mwese gushaka uburyo umigambi w’ikoranabuhanga muri Afurika watezwa imbere, aho miliyari 300 z’amadolari agomba kuboneka bitarenze umwaka wa 2020, agashyirwa mu ishoramari ry’ikoranabuhanga”.
Yakomeje agira ati “Iri shoramari ni ryo ryonyine rizageza Afurika ku ntego yihaye yo gushingira iterambere ku ikoranabuhanga”.
Inama ya Transform Africa iheruka muri 2013, ikaba yaritabiriwe n’abakuru b’ibihugu by’Afurika barindwi n’abayobozi bakomeye baturutse mu bindi bihugu, yemeje umushinga wo kubaka ikoranabuhanga muri Afurika.
Mu gihe ibihugu byinshi by’Afurika bitarashyiraho ibikorwaremezo bijyanye n’ikoranabuhanga, u Rwanda rwo rugeze ku rwego rwo kuribyaza umusaruro nk’uko Ministiri ubishinzwe, Jean Philbert Nsengimana yabigaragaje muri Transform Africa2015.

Imiyoboro ya optic fiber, za terefone zigendanwa zimaze gukwirakwizwa mu baturage ndetse na internet yihuta, ni bimwe mu byo Leta y’u Rwanda yishimira ko bigiye gufasha urubyiruko kubona imirimo.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango mpuzamahanga mu itumanaho(ITU), Houlin Zhao yabishimangiye agira ati “Ikoranabuhanga n’ibigo biciriritse ni byo soko y’imirimo myinshi”.
Yavuze ko iyi nama ya Transform Africa itanga icyizere cyo kuza kubonekamo umusaruro, kuko ngo yitezwemo abaministiri 50 b’ibihugu by’Afurika, ndetse n’abaturuka mu bihugu 81 byo ku isi barimo abahagararariye ibigo 850 bitanga cyangwa bikenera ikoranabuhanga mu itumanaho mu mikorere ya buri munsi.
Umuryango wa ITU uravuga kandi ko intego 18 z’iterambere rirambye isi yihaye muri uyu mwaka kugeza muri 2030, zigomba gushingira ku ikoranabuhanga kugira ngo zigerweho.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere, RDB, Francis Gatare, we yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda, umusaruro watangiye kwigaragaza, aho inzego za Leta n’iz’abikorera zigeze aho kuzigama amafaranga, kwihutisha servisi, ndetse benshi bakaba babiboneramo imirimo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
naba na Minista nanjye rata muzampeho udukompiyuta 2 niyigishirize abanyrda!Ngo ntimushaka inkunga!Izo miliyari se zaboneka he atari mubazungu?muba mwisabira ngo murasabira Afrika!Jye nisabiye agafu kagakoma kugira ngo abana bo mumashuli bahembuke nabo bumve uburyo yesu agira neza!
urebye umutungo kamere Afurika ifite ziriya miliyari 300 z’amadorari zaboneka abayobozi bayo babigizemo ubushake n’ubushishozi.