Uwahoze ari Burugumestri yashinjijwe n’abo bari baturanye

Twahirwa Francois wigeze kuba Burugumestri wa komine Sake, yashinjwe n’abari abaturanyi be mu gihe cya Jenoside, ubwo yajyanwaga kuburanira iwabo.

Kuri uyu wa gatanu tariki 16 Ukwakira nibwo yazanwaga i Sake habaye mu Karere ka Ngoma ubu, kuhaburanishirizwa ku byaha aregwa yaba yarakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Twahirwa Francois wahoze ari Burugumestre wa Komini Sake.
Twahirwa Francois wahoze ari Burugumestre wa Komini Sake.

Urukiko rukuru urugereko ruburanisha imanza z’ibyaha mpuzamahanga, mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Twahirwa Francois yakoreye i Rukumbeli muri aka karere ka Ngoma.

Mu batangabuhamya hagaragayemo abamushinja ko bamubonye kuri za bariyeri ziciweho abantu ashishikaria abari baziriho kwica Abatutsi no kuba yaratanze imihoro yakoreshejwe mu kwica Abatutsi.

Umutangabuhamya Mukeshimana Victoria ukomoka i Rukumbeli yavuze ko mu gihe cya Jenoside yiboneye Twahirwa Francois inshuro nyinshi aza kuri za bariyeri gushishikariza interahamwe kwica Abatutsi.

Abagize inteko iburanisha uru rubanza bahaye umwanya abatangabuhamya 11 barumvwa.
Abagize inteko iburanisha uru rubanza bahaye umwanya abatangabuhamya 11 barumvwa.

Mukeshimana avuga ko Twahirwa yakoreshaga inama abicanyi zaberaga kwa Rulinda Ereneste wari ufite akabari,aho yibuka ubwe Twahirwa abwira abicanyi ngo ”Icyo mbabwiye cyo mukore ibishoboka byose mubatsembe.”

Ikindi uyu mutangabuhamya yavuze nuko ngo kugira ngo ibyo byose abibone ari uko yari yashyingiwe interahamwe ku ngufu ngo ntiyicwe kuko nawe yahigwaga.

Uku kuba umugore w’interahamwe ikomeye aho ngo byatumye ntawamwishishaga, ku buryo izo nama bageraga aho zaberaga.

Undi mutangabuhamya witwa Uwizera Marie Phelomene, yagaragaje ko yiboneye Twahirwa aha imihoro abicanyi bari bambaye amakoma, mu ijoro ryo rishyira tariki 8 Mata 1994 ngo bajye kwica Abatutsi.

Avuga ko yabareberaga mu birahure bujya gucya kuko ayri turanye no kwa Twahirwa Francois i Sake.

Mu batangabuhamya bamushinjura bose bavugaga ko bigee gufungirwa icyaha cya Jenoside, bavugaga ko Twahirwa Francois Jenoside atigeze agera i Sake mu gihe cya Jenoside cyangwa mbere yahoo, kuko ngo bamuheruka ajya gukorera i Kigali mu 1985 avuye ku burugumesitiri.

Icyumba cy'urukiko rw'ibanze rwa Sake yari yakubise yuzuye abandi bari mu madirishya.
Icyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Sake yari yakubise yuzuye abandi bari mu madirishya.

Aba batangabuhamya bavuga ko batazi amakuru y’uko Twahirwa yaba yaratanze imihoro, kuko ngo bo batabonye Jenoside babaga bibereye iwabo.

Kurundi ruhande ariko umutangabuhamya ,Murekezi Venant, yemeje ko Twahirwa yahoraga aza iwabo i Sake nka kabili cyumweru cyangwa muri week end, kugera ubwo yajyaga kenshi mu gihe cya Jenoside aho yakanguriye Abahutu kwica Abatutsi afatanije na Birindabgabo Jean Paul batsiganwaga.

Urukiko rwanzuye ko urubanza rukomeza kuri uyu wa 23/10/2015.

Abarokokeye I Rukumbeli bashimye ko Twahirwa yazanwe ahakorewe icyaha

Abarokokeye i Rukumbeli nyuma y’uru rubanza bavuze ko bashima ubutabera kuko bwumvise icyifuzo cyabo cyuko abantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside bakoreye i Rukumbeli bajya baza kuhaburanira, kugira ngo bibonere ubutabera bakurikiye urubanza imbona nkubone.

Kabandana Callixte warokokeye i Rukumbeli, yashimye ko Twahirwa yazanwe ahakorewe icyaha anasaba ko n’uwitwa Birindabagabo Jean Paul uherutse gufatirwa muri Uganda, nawe ukekwaho ibyaha bya Jenoside yazaburanishirizwa i Sake ahakorewe icyaha akurikiranweho kandi anasaba ko yaza muri uru rubanza kuko agarukwaho cyane n’abatangabuhamya.

Abarokotse Jenoside bavuze ko bakemanga abashinjura Twahirwa, kuko ashinjurwa n’abahamwe na jenoside gusa cyangwa abo bafunganwe,bityo bagasaba ubutabera gushishoza ku buhamya bwabo.

Yagize ati “Kuba bamuanye hano ni igikorwa cyadushimishije mwiboneye ko n’abatari kubona uko bajya I Kigali kumva uru rubanza babashije kuza kwiyumvira urubanza rwa Twahirwa barega ubwicanyi bw’ababo muri Jenoside.”

Uru rubanza kandi rwari rwitabiriwe n’umugore wa Twahirwa n’inshuri ze nbo mu muryango we wa hafi batuye i Sake na Rukumbeli.

Twahirwa Francois yari yarakatiwe urwo gupfa n’urukiko rw’ibanze rwa Kibungo

Mu 1999, Twahirwa yari yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kibungo, akatirwa igihano cy’urupfu cyaje gukurwa mu itegeko, bituma ahabwa icyo gufungwa burundu, kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu, ategekwa no gutanga indishyi zari zaregewe muri urwo rubanza.

Nyuma y’Imyaka 16 uru rubanza ruciwe, muri Gashyantare 2015, Twahirwa yatangiye kujuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, yiyambaza abagera kuri 21 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, bamwe bagifunze abandi barangije ibihano n’abandi bafunguwe kubera imbabazi za Perezida wa Repubulika, kugira ngo bamushinjure.

Kabandana Callixte, umwe mu barokotse Jenoside muri Rukumbeli, avuga ko Twahirwa Francois yagize imyanya ikomeye muri Leta yateguye Jenoside yakorewe abatutsi kugeza igihe Jenoside yatangiraga muri Mata 1994.

Twahirwa Francois yabaye Burugumesitiri w’icyahoze ari Komine Sake, nyuma ajya gukora mu Biro bya Perezida Habyarimana mu ishami ry’iperereza, naho ahava ajya kuba Umunyamabanga Mukuru mu cyahoze ari Minisiteri y’Abakozi, MINIFOP, ari na ho yakoraga kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi myanya ikomeye Twahirwa yagiye ahabwa muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Kabandana agaragaza ko Twahirwa yayifashishije mu gutegura Jenoside, akayishishikariza abayikoze, ndetse akanabafasha kuyishyira mu bikorwa, cyane cyane muri Rukumbeli, imwe mu ma segiteri yari agize Komine Sake yigeze kubera umuyobozi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abicanyi nta mahoro bazagira, ubutabera bumukanire urumukwiye amaraso y’inzirakarengane yamennye azayaryore

Nene yanditse ku itariki ya: 18-10-2015  →  Musubize

Iyi nkuru irababaje, ese ko yari yakatiwe kwicwa iyo bamwica ko ikigisimbura cyaje we yaramaze kugikatirwa? Ariko c abo bamushinjurara ko bafunganwe abandi bakemera ibyaha bagataha kubw’imbabazi za President ubwo ubuhamya bwabo ntibwaba bushingiye kuguhisha ukuri kuko batashye ntakindi bakurikiranweho bakaba bamucyeneye ngo bibanire?

Ubucamanza buzasbishoze kuko gusubirishamo urubanza nyuma y’imyaka 16, bamwe mubatangabuhamya barapfuye, ese ubundi ubujurire ntibugira igihe ntarengwa? Gusa ubuhamya bwuwo MUKESHIMANA babwitondere kuko bushobore kuba bufite ukuri kuko yabanye nabo. Ikindi bushobora guhungabanya bamwe cyane cyane abafashe kungufu nkawe, Twahirwa reka gusaza imigeri dore waduhemucyiye muri macye ubundi wa kishwe ariko si igihano. iturire muri gereza wenda twaruhuka tutakubona.

Kadogo yanditse ku itariki ya: 17-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka