Nkombo: Abagore baracyabaswe n’ubwikorezi bwo ku mugongo
Abagore bo ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi baravuga ko nta terambere bageraho mu gihe bakicyikorera imizigo ku mugongo.
Nyiranzeyimana Mariyana utuye kuri icyo kirwa avugako imbogamizi zituma abagore badatera imbere ari uko birirwa bikorera imizigo ku mugongo, kuko nta kinyabiziga na kimwe kihagera.

Bavuga ko ibyo ngo bituma bazasa vuga kuko ibintu byose bisaba kwikorerwa bikorwa n’imigongo yabo.
Akomeza avuga ko usanga umugore yikorera imizigo y’ibiro ijana ku kumugongo irenze ubushobozi bwe kubera ko ntabundi buryo buhari.
Agira ati “Usanga umugore afite ibiro 100 akikorera ibiro 50, iwacu ntamodoka zihaba, imicanga n’amabuye n’ibindi byose byikorerwa bikorwa n’imigongo y’abagore none nigute twatera imbere tugihura n’izo mvune.”

Nyiranzeyimana Enathe nawe avuga ko yikorera ibiro 50 afite ibiro 55 ibyo byose ngo biterwa no kutagira umuhanda ubahuza n’indi mirenge, kubera ikiyaga cya Kivu dore ko kugira ngo bagere mu murenge wabo barinda gukoresha ubwato.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko abo bagore bahura n’imvune ninshi ariko ngo bagiye gushaka uburyo buhendutse bwo gukorana n’amakoperative y’ubwikorezi bw’ibinyabiziga bwabafasha.
Ati “Ni ibintu abantu twakomeza gukoranaho nayamakoperative y’ubucuruzi ahari kuko byashoboka ko habonekamo utunyabiziga tudahenze cyane kandi dushobora kuba twafasha cyane, n’imvune itoroshye kuvuga ngo umuntu arikorera ibiro 100 ntabwo yatera imbere.”
Aba bagore bose icyo bahurizaho ni uko Leta yabafasha kuborohereza izo mvune ikabagezaho umuhanda ubahuza n’indi mirenge, nk’uko yabafashije bakabona umuriro w’amashanyarazi wambutse ikiyaga cya kivu.
Ubwikorezi bwo ku mugongo abagare bo kikirwa cya Nkombo bakora bavuga ko babukomora ku mico y’abaturanyi babo b’Abakongomani.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|