Masoro: Ingo 1307 ntizifite ubwiherero bwujuje ibyangombwa
Raporo igaragaza iko isuku ihagaze mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo igaragaza ko mu ngo 5007 ziwugize izibarirwa mu 3700 ari zo gusa zifite ubwiherero.
Habineza Dismas, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Masoro, umwe mu bafashishe mu kugenzura isuku, avuga ko muri zo ngo harimo izifite imisarane udatunganyije neza ngo hakabamo n’izitayigira na mba.

Ikigonderabuzima cya Masoro, nyuma yo kubona ko icyo kibazo giteye inke, mu bakozi bacyo uko ari 20 buri wese ngo yahise afata imidugudu agomba gukurikiranamo isuku.
Naho mu mihigo y’akarere, uwo murenge wiyemeje kubakira ubwiherero umuturage umwe utushoboye muri buri kagari mu tugari dutanu tugize uwo murenge hagamijwe kwirinda indwara zituruka ku mwanda.
Munyankaka Boniface, Umuyobozi w’Umudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Shengempuri, avuga ko abaturage batubaka imisarane babiterwa n’ imyumvire mibi yabo, dore ko ngo usanga harimo n’abafite ubushobozi ariko ntibayubake.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Birahira Eugene, na we yemera ko mu murenge we ubwiherero bwujuje ibyangombwa ari buke cyane.
Cyakora ngo bafashe ingamba zo gukorana inama nyinshi n’abaturage bakabigisha ku mumaro w’isuku ariko by’umwihariko ku bijyanye no kubaka ubwiherero, bikazakorwa n’abayobozi b’imidugudu bafatanyije n’inzego bafatanyije na komite za community policing n’abajyanama b’ubuzima.
Izi nzego zikaba zemeranyijwe ko mu byumweru bitatu biba byashyizwe mu bikorwa, abaturage badafite ubwiherero bakabwubaka vuba, abafite ubwiherero budatunganyije na bo bakavugurura kugira ngo babashe kubungabunga isuku kuko ari yo soko y’ubuzima.
Marie Solange MUKASHYAKA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|