Bahame Hassan yakatiwe igifungo cy’amezi 6

Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwakatiye Bahame Hassan igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu kubera amakosa yamuhamye mu kugurisha isoko rya Gisenyi.

Bahame wigeze kuyobora aka Karere ka Rubavu yasomewe iki gihano mu rubanza rwabaye kuri uyu wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2015, mu gihe umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Kalisa Christopher we yakatiwe umwaka w’igifungo.

Bahame Hassan yakatiwe igifungo cy'amezi 6
Bahame Hassan yakatiwe igifungo cy’amezi 6

Uwari noteri w’akarere nawe asabirwa gufungwa umwaka usubitswe, naho abandi bakozi b’akarere bari barahagaritswe bashinjwa amakosa mu gutanga iryo soko bagirwa abere.

Aba bose baziraga icyaha cyo gutanga isoko rya Gisenyi binyuranyije n’amategeko, ryahawe rwiyemezamirimo.

Syldio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka