Abaturage bikoreye urugomero ruto rubyara amashanyarazi

Abaturage batuye Umurenge wa Musange muri Nyamagabe, bikoreye urugomero ruto rubyara amashanyarazi babasha kuva mu bwigunge no gukorera ahari umwijima.

Nyuma yo kuba mu bwingunge nta mashanyarazi ngo abaturage babashe gukora ibikorwa bibateza imbere, ngo babe banabyaza umuriro w’amashanyarazi umusaruro, bamwe mu batuye umurenge wa Musange, Akagari ka Masizi biyubakiye urugomero rubyara amashanyarazi.

Abaturage babyaje umugezi muto urugore rutanga amashyanrazi babasha kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye bikenera amashanyarazi.
Abaturage babyaje umugezi muto urugore rutanga amashyanrazi babasha kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye bikenera amashanyarazi.

Igitekerezo cyo kwiyubakira urugomero kikaba cyaraturutse mu baturage, bamaze kubona ko hari byinshi batabasha gukora kandi bikenera amashanyarazi.

Venuste Musabyimana, umwe mu bagize igitekerezo cyo kuzana amashanyarazi yatangaje ko bamaze gusanga bakeneye amashanyarazi, bifashishije ibikoresho bitandukanye babasha kuyazana mu murenge wabo.

Yagize ati “Twari dufite ikibazo cy’ahantu twajya ducaginga amaterefoni, tugira igitekerezo gutyo, twishakamo ubushobozi twubaka urugomero, twashatse amazi ku kagezi kitwa Gisuma, noneho tugura n’imashini iyahinduramo amashanyarazi gusa ubu iyi mashini yarangiritse.”

Abacururiza muri iyi senterere bifuza ko ubuyobozi bwabagoboka kuko imashini yatumaga bacana yangiritse.
Abacururiza muri iyi senterere bifuza ko ubuyobozi bwabagoboka kuko imashini yatumaga bacana yangiritse.

Yakomeje avuga ko amashanyarazi yarabafitiye akamaro yari yarabakuye mu bwingunge barigukora ibishoboka ngo bagure indi machine isimbura iyapfuye.

Yagize ati “Mbere ntitwabonaga aho ducaginga amaterefoni ariko ubu turahafite, ubu dukorera mu mucyo niho ubucuruzi bwihuta, abantu ntibatahe kare, ukabona ko bifasha abikorera, ubu turi kwisuganya ngo turebe ko twakongera kugura iyo mashini yangiritse.”

Vincente Nayituriki, ucuruza imiti y’amatungo atangaza babangamiwe no kuba batagicana.
Yagize ati “Ahantu hari amashanyarazi ibintu byose biragenda, ntayo dufite akazi kagenda nabi, kuko n’ubundi batubwira ko tugomba gukora amanywa n’ijoro, ubu saa ku mi n’ebyiri umuntu aba yafunze.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha atangaza ko bashimira ibyo abaturage bakoze, ariko ko mu minsi mike amashanyarazi azaba yabagezeho n’indi mirenge itayafite.
Ati “Aba baturage bakeneye kunganirwa ngo amashanyarazi agere n’ahandi atageze, turi kuganira n’inzego bireba ku buryo uyu mwaka utaha cyangwa uzakurikira bazaba bayabonye.”

Kugeza ubu imirenge Nkomane, Mugano na Musange ku mirenge 17 igize Akarere ka Nyamagabe niyo yari isigaye idafite amashanyarazi.

Caissy Christine Nakure

Ibitekerezo   ( 1 )

inkuru yabaturage biyubakiye urugomero irimo amakosa wayisoma neza ugakosora hari ahanditse urugore kandi ari urugomero

alias yanditse ku itariki ya: 25-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka