Bavumbuye uburyo bwo guteka hifashishijwe interineti
Abanyeshuri biga mu ishuri ryigisha ubumenyingiro rya IPRC-EAST, bavumbuye uburyo bwo guteka hifashishijwe ikoranabuhanga rya interineti, babwita “Online cooking System”.
Ubu buryo ngo buzajya bufasha cyane cyane umuntu wibana udafite abamutekera ntanagire umwanya wo guteka, akaba atanakunda kujya kurira mu maresitora, ndetse n’abagira akazi kenshi batabonaga umwanya wo gutegura amafunguro.

Rukundo Jean Claude, umwe mu bakoze iryo koranabuhanga, yatangaje ko umuntu yifashishije interineti, azajya atangira guteka akiri ku kazi, ku buryo agera mu rugo ibiryo byahiye ahita arya akikorera ibindi, yaba usubira ku kazi agahita asubirayo adataye umwanya.
Yagize ati ”Twakoze uburyo bwo guhuza mudasobwa ikoresha interineti n’amashyiga akoresha amashanyarazi ku buryo ayo mashyiga umuntu ashobora kuyatsa cyangwa akayazimya yifashiishije mudasobwa cyangwa se terephone ye igendanwa irimo interineti’’.
Yakomeje agira ati ”Umuntu agomba kubanza gutegura ibyo ari buteke akabisiga ku mashyiga, kandi akabanza kugereranya igihe bihira, kuko icyo gihe umuntu agishyira muri ya mudasobwa ikoresha interineti, watangira guteka uri kure ya mudasobwa ikatsa amashyiga agateka, ya minota washyizemo yagera imashini igahita izimya amashyiga ibyo watetse bihiye , umuntu akagera mu rugo yarura arya adataye umwanya’’.

Rukundo avuga kandi ko ubu buryo bukorwa ku biribwa ubusanzwe bitarimo ibyo gukaranga kuko gukaranga bisaba ko umuntu ukaranga aba ahari.
Rukundo asaba abifuza kuba bakoresha ubu buryo ko banyarukira ku cyicaro cya IPRC-EAST bakabafasha, ndetse bakanabigisha uburyo babikoresha, anabahumuriza ko igiciro ari gito.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ikoranabuhanga mu bana b’abanyarwanda riradufasha kugera kure hashoboka, ubu buryo ni bwiza cyane
Icyo gitekerezo ni cyiza cyane ahubwo se aho umuntu yakwitekera ibyo kurya yibereye Kure agasanga byavuyehe.
Birashimishije natwe mu ntara muzaze mu twereke
ni akantu keza